Gicumbi: Basanze umurambo w’umusore umanitse ku gipangu

Umusore witwa Nshimiyumukiza John, bivugwa ko asanzwe yiga mu ishuri ry’ubumenyingiro rya UTAB, basanze yishwe, umurambo we umanitse ku gipangu.

Nyakwigendera yari afite imyaka 23, akaba akomoka mu Murenge wa Kanjongo mu Karere ka Nyamasheke, akaba yari acumbitse mu Murenge wa Byumba mu Karere ka Gicumbi.

Mu makuru Umuvandimwe we witwa Niyobuhungiro Sosthène yahaye Kigali Today, yavuze ko mu ma saa kumi n’imwe z’igitondo cyo ku wa Gatandatu tariki 08 Mata 2023, aribwo bamenye amakuru y’urupfu rw’umuvandimwe we.

Niyobuhungiro yavuze ko ayo makuru bayabwiwe n’umunyeshuri babanaga mu icumbi, mu Murenge wa Byumba.

Ati “Ayo makuru tuyahawe n’umuvandimwe babanaga mu gipangu banigana mu ishuri, kuko baturukanye ino aha muri Nyamasheke, ariko twe ntabwo yari atuzi. Ni we waduhamagaye atubwira ko bamwishe bamumanika mu gipangu cy’ahantu yabaga”.

Arongera ati “Twahise duhamagara ubuyobozi bw’inzego z’ibanze z’aho yari acumbitse, batubwira ko ayo makuru bayamenye. Turifuza ko mwadufasha gukurikirana iyo nkuru tukamenya icyaba cyamwishe”.

Niyobuhungiro avuga ko ababonye uwo murambo basanze icyuma munsi y’aho wari umanitse, ati “Ntabwo twari twamenya abamwishe n’icyo bari bagambiriye, ariko abo bagizi ba nabi bamwishe bamumanika ahantu basa n’abarimo kwica anketi, ngo babe bakeka ko yiyahuye, kuko munsi y’aho bamanitse uwo murambo bahasanze icyuma”.

Umuvugizi wa Polisi Mu ntara y’Amajyaruguru, akaba anashinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage muri iyo ntara, Superintendent Alex Ndayisenga, yabwiye Kigali Today ko amakuru y’urupfu rw’uwo musore ariyo, hakaba hagikorwa iperereza ku bijyanye n’urupfu rwe.

Yagize ati “Ni amakuru twamenye mu rukerera rwo kuri uyu wa gatandatu, aho Polisi ikorera kuri Station ya Byumba yahageze, basanga umurambo we unagana ku muryango w’igipangu hafi n’aho yari acumbitse”.

Arongera ati “Kugeza ubu amakuru ku rupfu rwe ntaramenyekana, haracyakorwa iperereza”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka