Gicumbi: Basabye Abasenateri kubafasha bagahashya “Abarembetsi”

Ubwo Komisiyo ya Sena y’ububanyi n’amahanga, ubutwererane n’umutekano yagiriraga uruzinduko mu karere ka Gicumbi, abaturage bayisabye ubufasha mu kurwanya itsinda ry’abantu biyise “Abarembetsi” binjiza ikiyobyabwenge cya kanyanga kuko aricyo kiza ku isonga mu bihungabanya umutekano.

Abasenateri bagize iyi komisiyo baje mu karere ka Gicumbi kuri uyu wa 16/05/2014 kugirango barebere hamwe uburyo abaturage bafatanya n’inzego z’umutekano gucunga umutekano, no gukumira ibyaha muri aka karere ka Gicumbi.

Bimwe mu bibazo byagaragajwe n’abashinzwe umutekano mu midugudu, abagize community policing ndetse n’abanyamabanga nshingwabikorwa bayobora imirenge yegeranye n’umupaka wa Uganda batangaje ko bahura n’ikibazo cyo gukorerwa itotezwa n’iryo tsinda ry’abarembetsi igihe batanze amakuru nk’uko byagarutsweho n’uwitwa Kibuga Francois.

Inzego zishinzwe umutekano n'umuyobozi w'akarere nibo bitabiriye inama n'abagize komisiyo ya Sena y'ububanyi n'amahanga ubutwererane n'umutekano.
Inzego zishinzwe umutekano n’umuyobozi w’akarere nibo bitabiriye inama n’abagize komisiyo ya Sena y’ububanyi n’amahanga ubutwererane n’umutekano.

Kibuga yasobanuye ko iyo abo bantu biyise abarembetsi bamenye ko hari amakuru yabatanzweho bahita basubira inyuma bagashkisha uwabatanze mu nzego z’ubuybozi bakamwihimuraho.

Ati “Bakunze kwica abantu, cyangwa bakagusakamburira inzu, bakakwicira itungo cyangwa ikindi kintu runaka bashaka kugomwa umuntu.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rubaya, Ngendabanga Jerome, atangaza ko kanyanga ari ikibazo gucika burundu igihe kuyikora no kuyicuruza mu gihugu cya Uganda bo babibonamo ubukungu bw’igihugu cyabo kandi mu Rwanda ifatwa nk’ikiyobyabwenge.

Avuga ko impamvu kanyanga ikwirakwira ari ukubera ubugenderanire bw’Abanyarwanda n’Abagande kuko usanga abagande bambuka bakaza guhinga mu Rwanda n’Abanyarwanda bamumbuka bakajya guhinga muri Uganda.

Asanga nihakorwa ubuvugizi kandi bagafatanya n’inzego zishinzwe umutekano bizabafasha kubarwanya kuko ubundi iyo ari umuyobozi wenyine ubabonye usanga adafite ubushobozi bwo kubarwanya.

Ati “Abantu usanga bitwaje impiri, imipanga, ingiga z’ibiti, ibisongo, amacumu, amabuye, byongeye bakajyenda umurongo kugirango batabarane”!

Itsinda ry'abasenateri bagize komisiyo y'ububanyi n'amahanga ubutwererane n'umutekano basuye akarere ka Gicumbi.
Itsinda ry’abasenateri bagize komisiyo y’ububanyi n’amahanga ubutwererane n’umutekano basuye akarere ka Gicumbi.

Senateri Bizimana Jean Damascene Perezida wa komisiyo y’ububanyi n’amahanga ubutwererane n’umutekano ya sena yatangaje ko hagiye kuba ubufatanye n’inzego zose bityo abo bantu binjiza ikiyobyabwenge cya kanyaga babicikeho burundu ndetse n’ubihaniwe akaba yahabwa igihano kinini kuko aba yakoze insubiracyaha.

Asanga guhabwa igihano kinini kugiteganyijwe n’amategeko nabyo byaba inzira yo kubicikaho kuko hagaragaye ko hari ababihanirwa barekurwa amazemo imyaka ibiri agasubira muri bwa bucuruzi bwe.

Kuba iyi komisiyo ya Sena ije gusuzuma uko umutekano uhagaze mu turere twegereye imipaka y’u Rwanda n’ibindi bihugu bihana imbibi ngo ni uburyo bwo kunoza no kubungabunga umutekano w’Abanyarwanda no gufata ingamba zo gukumira ibyaha biterwa n’ibiyobyabwenge kuko usanga aribyo bikoresha abantu amakosa yo gukora ibyaha by’urugomo.

Ernestine Musanabera

Ibitekerezo   ( 1 )

ABAREMBETSI BAGOMBAGUCIKAKUKOBASIGA ISURAMBI AKARERE

HABUMUREMYI PIERRE yanditse ku itariki ya: 20-05-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka