Gicumbi: Barokotse impanuka ya Bisi yaguye mu mugezi

Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru tariki 19 Nyakanga 2020, abagenzi bagera muri 30 bavaga mu Karere ka Gatsibo berekeza i Gicumbi, barokotse impanuka ya Bisi ya Sosiyete itwara abagenzi ya Ritco, nyuma y’uko iguye mu mugezi.

Ni impanuka yabereye mu Murenge wa Ruvune mu Karere ka Gicumbi, aho imodoka yataye umuhanda igwa mu mugezi witwa Warufu.

Iyo mpanuka ngo yaba yatewe no kuba umushoferi atamenyereye iyo mihanda iri gutunganywa, nk’uko Kigali Today yabitangarijwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Ndayambaje Felix.

Yagize ati “Ni impanuka yabereye ahantu bari gukora umuhanda. Birumvikana umushoferi ashobora kuba atari asanzwe ahazi, ikase ahantu hitwa Cyandaro mu Murenge wa Ruvune igwa mu mugezi witwa Warufu, ku bw’amahirwe nta muntu waguyemo”.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi arasaba abashoferi kwitondera imihanda iri gukorwa muri aka karere, bagabanya umuvuduko mu rwego rwo kwirinda impanuka.

Agira ati “Ubutumwa twatangwa, ni uko imihanda irimo ikorwa abashoferi bagenda bitonze. Hari ivumbi ryinshi rishobora guteza impanuka, ariko hari na none imihanda iri gukorwa ku buryo wenda uburyo bari kuyikora bashobora gushyiramo ibikorwa remezo bishya, umuntu atagabanya umuvuduko akaba yateza impanuka”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Imana ishimwe cyane KO ntamunyarwanda cyangwa undi mugenzi wahasize ubuzima.

Abashoferi bajye nageraga kwirinda umuvuduko Kiko akenshi niwo uteza impanuka Za hato na hato.

Jackson yanditse ku itariki ya: 20-07-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka