Gicumbi: Barasabwa guhangana n’ibiyobyabwenge kuko bihungabanya umutekano
Kunywa ibiyobyabwenge biza ku isonga mu bihungabanya umutekano w’akarere ka Gicumbi, nk’uko byagaragaye muri raporo zitangwa n’inzego z’umutekano zikorera muri ako Karere, mu nama mu nama y’umutekano yaguye yahuje uturere twose tugize intara y’Amajyaruguru kuri uyu wa Gatanu tariki 24/8/2012.
Hagarutswe cyane ku kibazo cy’ibiyobyabwenge bikunze guhungabanya umutekano muri utwo turere, kuko benshi mu batuye muri ako karere bakunze kwinjiza inzoga yo mubwoko bwa kanyanga n’izindi zifatwa nk’ibiyobyabwenge, bayivanye mu gihugu cya Uganda hamwe.
Guverineri w’intara y’Amajyaruguru, Aime Bosenibamwe, yasabye akarere ka Gicubi gushyira imbaraga mu kurwanya abahinjiza ibyo biyobyabwenge, cyane cyane itsinda ryitwa ‘Abarembetsi’.
Abo bantu bazwiho guhungabanya umutekano biturutse ko bazana inzoga za kanyanga n’izindi nzoga ziri mu bwoko bw’ibiyobyabwenge bazikuye muri Uganda, bakarwana n’inzego zishinzwe umutekano bakanatera ubwoba abaturage kugira ngo hatagira uzibambura.

Bosenibamwe asanga Gicumbi ikwiye kugera ikirenge mu cy’akarere ka Burera, kuko bo bamaze guhashya abo Barembetsi babinyujije gutanga amakuru hagati y’abaturage n’inzego zishinzwe umutekano.
Ikindi kibazo cyagarutsweho n’impanuka zikunze kubera mu muhanda wa Kigali – Gatuna, aho imodoka zo mubwoko bw’amakamyo usanga zagonze izindi zikarenga umuhanda.
Uhagarariye Polisi ku rwego rw’intara, Ch. Supt. Gilbert Gumira , yavuze ko izo mpanuka akenshi ziterwa no kuba abashoferi bakoze urugendo rurerure, bakaza kunanirwa bakageza ubwo basinzira batwaye bityo bakarenga umuhanda batabizi.

Ikindi gitera izo mpanuka n’uko umuhanda wa Kigali-Gatuna ugizwe n’amakorosi menshi, bawugendamo batitonze bigatuma haba izo mpanuka. Ibyo bagasanga bizakemuka habayeho kongera umubare w’abashinzwe umutekano mu muhanda.
Ikindi kibazo cyagaragaye n’icy’abana bafatwa kungufu aho batangaje ko hari abagera kuri barindwi bavugwagaho icyo kibazo ariko rimwe na rimwe ugasanga hatanzwe amakuru atariyo, bitewe n’inzanganoziri hagati y’abantu na nyiri ukuyatanga ugasanga yatanze amakuru atahagazeho neza.
Mu ngamaba zafashwe mu rwego rwo kurwanya ibiyobyabwenge hagiye gushyirwaho itsinda muri buri murenge ryo gutanga amakuru, bagakorana n’inkeragutabara no kwigisha abaturage babakangurira gutanga amakuru nyayo.
Ibindi bibazo byose byagaragajwe nabyo abayobozi b’uturere basabwe kubifatira ingamba bakajya babikumira bitaraba.
Ernestine Musanabera
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|