Gicumbi: Bafitanye amateka n’ingabo za FPR yo kubohoza igihugu mu gihe cy’urugamba

Abaturage bo mu karere ka Gicumbi bavuga ko kuba aka karere ariho urugamba rwo kubohora u Rwanda rwatangiriye, babifata nk’umurage wo gusigasiga ubumwe bw’Abanyarwanda no kurinda icyintu cyose cyakongera guhungabanya umutekano wabo.

Mu nama y’umutekano yaguye yateranye kuri uyu wa gatanu tariki 29 Kamena 2015 yahuje ubuyobozi bw’akarere n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge, bagarutse ku mateka yaranze umubano w’inkotanyi n’abaturage b’aka karere gafatwa nk’ipfundo ryo kwibohoza.

Abayobozi batandukanye bari mu nama y'umutekano yaguye.
Abayobozi batandukanye bari mu nama y’umutekano yaguye.

Umuyobozi w’akarere Mvuyekure Alexandre avuga ko abaturage b’akarere ka Gicumbi bagize uruhare rukomeye bagafatanya n’Inkotanyi mu kubohoza igihugu, avuga ko ari yo mpamvu bagomba gutegura uyu munsi uzizihizwa tariki 4 Nyakanga 2015 bazirikana icyo igihango.

Gahano Rubera Jean Marie umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rutare, asanga uyu munsi ukwiye kwizihizwa Abanyarwanda bose bazirikana ko ubu bafite igihugu gitekanye, bamaze gutera intambwe ishimishije ku bumwe n’ubwiyunge bamaze kugeraho.

Ingabo na polisi bitabiriye inama itegura umunsi wo kwibohora.
Ingabo na polisi bitabiriye inama itegura umunsi wo kwibohora.

Kuba muri aka karere hari umwihariko wo kubohoza igihugu nabyo n’intambwe ikomeye bishimira kubera uruhare rw’abaturage mu kubohoza u Rwanda. Bakongeraho n’uko amateka aharangwa agomba gusigasirwa, kugira ngo yo kubohoza igihugu cy’u rwanda atazibagirana.

Umunsi wo kubohoza igihugu uyu mwka uzizihirizwa mri aka karere ku rwego rw’igihugu. Ku bufatanye n’ubuyobozi n’abaturage bakomeje imyiteguro y’uwo munsi bishimira iterambere bamaze kugeraho mu myaka 21 u Rwanda rumaze rwibohoye.

Ernestine Musanabera

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka