Gicumbi: Babiri bitabye Imana bagwiriwe n’ikirombe

Abasore babiri, Irafasha Donat na Ntakirutimana Noel, bo mu Mudugudu wa Nyarusange mu Kagari ka Kabare mu Murenge wa Ruvune mu Karere ka Gicumbi, bagwiriwe n’ikirombe bahasiga ubuzima, ubwo bacukuraga amabuye y’agaciro (Wolfram).

Iyo mpanuka yabaye ku gicamunsi cyo ku itariki 26 Ukuboza 2022, aho abo basore ngo bacunze ntawe ubareba, binjira mu rutoki rw’umuturage bivugwa ko rurimo amabuye y’agaciro ya Wolfram, bakimara kwinjira mu mwobo batangiye gucukura urabaridukira bahita bapfa, nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruvune, Beningoma Oscar yabitangarije Kigali Today.

Yagize ati “Amakuru y’iyo mpanuka yamenyekanye ejo saa kumi na 50, aho abasore babiri bagiye gucukura amabuye ya Walfram bageze hasi umwobo kubera ko wari waracukuwe urabaridukira bapfiramo”.

Arongera ati “Ni mu rugo rw’umuturage mu rutoki aho bacukuraga bitemewe n’amategeko, ni ahantu hadasanzwe hacukurwa, ariko muri uyu mudugucu mu myaka yashize higeze kubera ubucukuzi butemewe n’amategeko buza guhagarikwa. Iyo hagize ubona uko yihisha araza agacukura, hari abasabye ko bahakorera ubucukuzi bwemewe ariko batarabyemererwa, niho dutegereje ko mu gihe bazaba babyemerewe bizaba ari igisubizo kirambye”.

Uwo muyobozi yahumurije imiryango yababuriye ababo muri iyo mpanuka, ariko asaba n’abaturage kwirinda kwishora mu bintu bishobora kuba byabambura ubuzuma cyane cyane ibitemewe n’amategeko, abasaba kugendera ku mirongo ubuyobozi buba bwatanzwe”.

Nyuma yo kugezwa mu bitaro bya Byumba gukorerwa isuzuma, imirambo y’abo basore yamaze gushyingurwa, mu gihe nyiri isambu we yabonye ko icyo kirombe kiridukiye abantu aburirwa irengero, na n’ubu akaba ataraboneka ngo agire amakuru atanga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka