Gicumbi: Ba Gitifu b’utugari bahawe moto biyemeza kunoza serivisi batanga

Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari 109 bo mu Karere ka Gicumbi, batangaza ko moto bahawe zizabafasha kunoza akazi kabo neza, umuturage agahabwa serivisi ku gihe.

Guverineri ahereza Kontake ya moto Gitifu w'akagari
Guverineri ahereza Kontake ya moto Gitifu w’akagari

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gisuna Hategekimana Alphonse, avuga ko moto ari igisubizo kuri bo, kuko bazajya bagerera ku kazi igihe bikabafasha gutanga serivisi nziza ku muturage.

Ati “Ntabwo tuzakererwa kuko nta rwitwazo dufite, kuko ntiwaba ufite moto ngo uvuge ko utagereye ku kazi igihe. Ikindi moto zizadufasha harimo kubasha kugera mu midugudu yose igize akagari kugira ngo turebe uko umutekano w’abaturage umeze, niba n’amarondo akorwa neza uko bikwiye”.

Hategekimana avuga ko kubera imiterere y’Akarere ka Gicumbi gafite imisozi ihanamye, wasangaga bagorwa no kuyigendamo igihe bajyaga gukemura ibibazo by’abaturage, ndetse igihe bwije bagatinya kugenda kubera kwanga guhura n’ingorane z’umutekano mu nzira.

Ba Gitifu b'utugari bahawe moto biyemeza kunoza serivisi batanga
Ba Gitifu b’utugari bahawe moto biyemeza kunoza serivisi batanga

Ati “Ikindi twishimira ni uko izi moto twahawe, twese akarere kazaduha inyunganizi yo kuzishyura ingana 50.000Frw, twebwe tukongeraho amafaranga make ari hagati y’ibihumbi 10 n’ibihumbi 15, bitewe n’ubwoko bwa moto wafashe n’ikiguzi cyayo”.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yasabye aba bayobozi bahawe moto kuzikoresha batanga serivisi nziza ku baturage.

Ati “Kuba Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari bahawe moto, bisobanuye ko gusanga umuturage aho ari agakemurirwa ikibazo ariyo ntego, ndasaba abazihawe kugaragaza impinduka”.

Guverineri Mugabowagahunde yasabye abayobozi gutoza abaturage kwimakaza isuku n’isukura, ndetse no gukomeza gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda, nka zimwe mu nkingi u Rwanda rwubakiyeho.

Umwe muri baGitifu na Guverineri kuri moto
Umwe muri baGitifu na Guverineri kuri moto

Icyemezo cyo guha aba bayobozi moto nk’inyoroshyangendo, cyafashwe n’Akarere ka Gicumbi nyuma yo kwemezwa na Njyanama, mu rwego rwo kurushaho gukemura ibibazo ba Gitifu b’utugari bagiye bagaragaza byo kugorwa n’ingendo bakoraga n’amagaru, bigatuma badatanga serivisi nziza.

Umuyobozi w'Akarere ka Gicumbi w'agateganyo bamuhetse kuri moto
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi w’agateganyo bamuhetse kuri moto
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ariko koko itangazamakuru kotuziko mugera no kwa nyakubahwa Perezida wa Repubulika mwazakoze ubuvugizi abakuru b’imidugudu nabo bagatekerezwaho koko!,kuko uba ubona abakuru b’imidugudu badahabwa agaciro kandi arirwo rwego rutanga amakuru y’ibanze kugera no muri za minisiteri zitandukanye!

NDAMYUMUKIZA EVARISTE yanditse ku itariki ya: 11-09-2023  →  Musubize

Mwiriwe nez. nitw jean Igitekerez.nkabant baba hano hanz babay mwazabashyiriyeho gahunda yo gufash wenda ikitwa. kt paradis foundation.ark cyar`igitekerez kand byari bikwiy kumuturage. Murakoz!!

Ikundabayo jean paul yanditse ku itariki ya: 9-09-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka