Gicumbi: Amarira n’agahinda mu gusezera kuri Nyirandama Chantal waguye mu mpanuka
Mu Karere ka Gicumbi kuri EAR Cathedral St Paul Byumba kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Ugushyingo 2024 habereye umuhango wo gusezera kuri Nyirandama Chantal uherutse kugwa mu mpanuka y’imodoka ya Coaster yerekezaga mu Karere ka Musanze ubwo we na bagenzi be bari bitabiriye Inama y’Umuryango FPR Inkotanyi.
Iyi mpanuka yabaye ku Cyumweru tariki 24 Ugushyingo 2024, ibera mu Kagari ka Rwili, Umurenge wa Cyungo mu Karere ka Rulindo.
Urupfu rwa Nyirandama Chantal, rwiyemezamirimo w’umugore waherukaga kuzuza Hoteli mu Karere ka Gicumbi, rwashenguye benshi mu bari bamuziho kuba umwe mu bagore batinyutse umurimo bakagera ku rwego rwo gukabya inzozi zabo.
Ku Cyumweru Nyirandama yari kumwe n’abandi 27 b’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bari mu modoka ya Coaster, ariko mu ma saa mbili z’igitondo, imodoka ita umuhanda, igusha urubavu, Nyirandama ahita apfa, mu gihe abandi barimo abakomeretse bikabije n’abakomeretse byoroheje.
Nyirandama yaherukaga kuzuza Hoteli mu Karere ka Gicumbi, ndetse ikaba yari yaranatashywe ku mugaragaro muri Kanama 2024. Abamuzi bavuga ko ayikomora ku murava no kwiyemeza byamuranze, cyane ko nta myaka myinshi yari ishize yinjiye mu ruhando rw’abikorera mu rwego rw’amahoteli aho yatangiriye kuri bicye bishoboka.
Imikorere yamurangaga ngo yatumaga n’abo bakora mu rwego rumwe barushaho kumugirira icyizere ndetse yari n’umwe mu bayobora urwego rw’amahoteli muri aka Karere, kandi ngo inkunga yaba iy’ibitekerezo no mu buryo bw’amaboko byakunze kumuranga ngo ni benshi byagiye bigirira akamaro. Muri abo harimo abakozi babarirwa muri 40 yari yarahaye akazi gahoraho muri iyi Hoteli n’ahandi yari ifite amashami muri Gicumbi, Gakenke na Rulindo utabariyemo n’abandi bakoraga nka ba nyakabyizi.
Nyirandama Chantal asize abana batanu b’abahungu n’umugabo we w’Umupasiteri wa EAR.
Mu buhamya bwatanzwe n’abana be mu ijoro ryo kwizihiza ubuzima bwe, bavuze ko nyina bari baramuhimbye akazina k’umujepe kubera gukora cyane kandi ibyo yateguye gukora bikagenda neza byose.
Iyo yabaga ari amasaha yo kuryama, Nyirandama we ntabwo yaryamaga atararangiza ibyo yateguye gukora kugeza abirangije.
Umugabo we, Pasiteri Mugiraneza Robert yavuze ko umugore we yari umukozi kandi yashoboraga gukora ibintu byinshi icyarimwe.
Ati “Ni umuntu twari dutandukanye cyanye kuko jyewe simbasha gukora ibintu byinshi icyarimwe ahubwo nkora kimwe nakirangiza nkakora ikindi mu gihe umufasha wanjye we yashoboraga gukora ibintu byinshi icyarimwe”.
Benshi mu baherekeje Nyirandama Chantal bagarutse ku kuba yari umukozi urangwa n’umurava mu mirimo itandukanye ndetse akaba n’umwe bakoreraga Igihugu batizigamye.
Nyirandama yashyinguwe mu irimbi rya Buhambe riherereye mu Kagari ka Nyamabuye mu Murenge wa Byumba mu Mujyi wa Gicumbi.
AMASHUSHO
Turi mu Karere ka @GicumbiDistrict kuri EAR Paroisse Cathedrale St Paul Byumba ahagiye aharimo kubera isengesho ryo gusabira Nyirandama Chantal uherutse kugwa mu mpanuka y'imodoka Coaster yerekezaga mu Karere ka Musanze ubwo we na bagenzi be bari bitabiriye Inama… pic.twitter.com/pLWplfVnQE
— Kigali Today (@kigalitoday) November 27, 2024
Umunyamabanga Mukuru wa @rpfinkotanyi Wellars #Gasamagera yifatanyije n’abaturage ba @GicumbiDistrict mu muhango wo guherekeza mu cyubahiro umubyeyi Nyirandama Chantal, wari umunyamuryango wa RPF Inkotanyi ndetse akaba na rwiyemezamirimo, waguye mu mpanuka y’imodoka mu Karere ka… pic.twitter.com/Q3snwmWbh5
— Kigali Today (@kigalitoday) November 27, 2024
Umunyamabanga Mukuru wa RPF Inkotanyi, Gasamagera Wellars, yitabiriye umuhango wo guherekeza Nyirandama Chantal, amushimira ubufatanye yagaragaje mu bikorera ndetse no mu muryango RPF Inkotanyi.
Ati “Yagiriraga urukundo abantu bose ndetse n’umuryango RPF Inkotanyi. Nyirandama Chantal yari umuntu utangaje. Hari ibintu baba bavuga ko abantu bazagira akamari bitagombera imyaka myinshi. Chantal we tumuziho ubushobozi bwo kugira imbaduko ubutwari ndetse n’ububasha bwo guhindura abo bari kumwe. Tumuzi nk’umuntu wahoranaga imishinga kandi akayikora igatungana neza”.
Birebe muri iyi Video:
Rucagu Boniface na we uri mu bitabiriye gusezera kuri Nyirandama Chantal, yavuze ko yababajwe n’urupfu rwe.
Ati “ Ku mugoroba wo ku wa Gatanu Chantal yari yatumurikiye igihembo yahawe na Perezida wa Repubulika yamuhaye ‘certificat’ nk’igihembo cyo kuba umusoreshwa wa mbere mu Ntara y’Amajyaruguru, nuko ndamubaza nti uracyari uwa mbere? Nuko arambwira ati iyi nyubako y’iyi Hotel yatumye ndindira mu misoro ariko umwaka utaha nzongera negukane igihembo”.
Reba ibindi muri iyi Video:
Amafoto: Eric Ruzindana/Kigali Today
Video: Richard Kwizera/Kigali Today
Ohereza igitekerezo
|
"Abeza ntibarama" nifurije Chantal ko Imana imuhe iruhuko ridashira ature mu bayo iteka ryose.
Uko bigaragara uyu mubyeyi yali akunzwe cyane iwabo.Kandi yali akiri muto.Ariko niba twemera Imana yaturemye,tujye twemera n’igitabo rukumbi yaduhaye ngo kituyobore kandi kitwereke ejo hazaza,the future.Gisobanura neza ko abantu bapfa batiberaga mu by’isi gusa,ahubwo bagafatanya akazi no gushaka Imana,izabazura ku munsi wa nyuma,ikabaha ubuzima bw’iteka.Ikibazo nuko abumvira iyo nama aribo bacye nkuko Yezu yabyerekanye.Usanga abantu bibera gusa muli Shuguli,Politike,Amashuli,etc...wababwira ibyerekeya Imana bakagukuba na zero.Ahubwo bakemera abababeshya ko upfuye aba yitabye imana mu ijuru.Birababaje.