Gicumbi: Amarerero y’abana bato yahawe ibikoresho by’isuku

Ku wa Gatatu tariki 24 Kanama 2022, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA), cyatanze ibikoresho mu Karere ka Gicumbi birimo robine zifasha abana gukaraba intoki ndetse n’ubwiherero bya kompanyi ya SATO, ikora ibikoresho by’isuku n’isukura.

Robine za SATO zifashishwa mu gukaraba intoki
Robine za SATO zifashishwa mu gukaraba intoki

Ibi bikoresho byatanzwe mu rwego rwo guteza imbere isuku mu ngo mbonezamikurire y’abana bato, no gukomeza kurwanya indwara ziterwa n’umwanda.

NCDA ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF) n’ikigo SATO Rwanda, nibo batanze ibi bikoresho by’isuku mu ngo mbonezamikurire zikorera mu ngo z’abaturage (Home Based ECDs) mu Murenge wa Byumba.

Umuyobozi mukuru wa NCDA, Nadine Umutoni Gatsinzi, yavuze ko impamvu batanze ibikoresho muri ako karere, ni uko Gicumbi yasubiye inyuma mu kwita ku bana bato, kuko imibare bari bafite y’abana bagwingiye yazamutse.

Mu mwaka wa 2014/2015 igwingira mu Karere ka Gicumbi ryari kuri 36.6%, muri 2020 ririyongera rigera kuri 42.2%.

Inzoka zo mu nda mu Karere ka Gicumbi zihagaze kuri 37%, akaba ariyo mpamvu ibi bikoresho byatanzwe ngo hongerwe isuku mu baturage cyane cyane mu bana.

Umutoni ati “Amazi meza, isuku n’isukura ni imwe mu nkingi igize imbonezamikurire y’umwana, ibi bivuze ko umwana mubyo akorerwa byose, isuku ari ngombwa cyane kugira ngo tumurinde indwara zose ziterwa n’umwanda, arizo usanga cyane cyane zinagira ingaruka ku mikurire y’abana bakaba bagwa mu mirire mibi cyangwa se igwingira. Ibi bikoresho twabahaye ni ukugira ngo hongerwe isuku yo ku mubiri ndetse no mu bwiherero kuko byagaragaye ko kano karere gafite iki kibazo cy’indwara ziterwa n’umwanda.”

Ubwiherero bwa SATO bwahawe amarerero
Ubwiherero bwa SATO bwahawe amarerero

Umutoni avuga ko igihe umwana ahawe ifunguro cyangwa ikindi bigomba kuba bisukuye, kandi ababyeyi bakamenya neza ko aho umwana ari hasukuye, atarya ibyo abonye byose byamutera ikibazo, akaba yarwara inzoka cyagwa izindi ndwara zaterwa no kuba atitaweho.

Ibi kandi bijyana nuko umwana ahabwa amazi meza asukuye yo kunywa, akorerwe isuku buri gihe agahamya ko nta kabuza ibi nibigerwaho umwana w’ u Rwanda azaba atekanye.

Umubare wose w’ingo zituye muri Gicumbi ungana na 101,165, muri zo izifite ubwiherero bwujuje ibyangombwa ni 70,816 zingana na 71%, naho umubare izifite aho bakarabira intoki hujuje ibyangombwa ni 40,466 zingana na 40%.

Umuyobozi mukuru wa NCDA, Nadine Umutoni Gatsinzi, yasabye akarere gushyiramo imbaraga mu guca imirire mibi, cyane ko igwingira mu bana bato ryazamutseho hafi 6% mu myaka 5 ishize, ndetse no kongera ibikorwa by’isuku kugira ngo imibare byagaragaye ko iri hasi izamuke, nko gukaraba intoki biri kuri 40%.

Ati “Iri Janisha riri hasi cyane, dukeneye gushyiramo imbaraga, ndetse no kugira ubwiherero bwujuje ibyangombwa nabyo bikajya ku 100%”.

Ntaganira yerekana uko bikoreshwa
Ntaganira yerekana uko bikoreshwa

Ikindi yasabye ni uko abana bahabwa indyo yuzuye, bagakorerwa isuku neza, bakanywa amazi meza asukuye, ndetse kandi na serivise z’ubuvuzi zikitabwaho, ababyeyi batwite bakagana amavuriro ndetse n’abana igihe barwaye bakitabwaho bakavuzwa.

Ntaganira Cyrus, umuyobozi w’Ikigo gikora ibikoresho by’isuku n’isukura mu Rwanda, yeretse ababyeyi uburyo bazajya bakoresha ibyo bahawe ndetse n’akamaro kabyo.

Yasabye abayeyi gushishikariza abana gukaraba intoki ndetse nabo ubwabo kugira ngo bagabanye ikibazo cy’indwara ziterwa n’umwanda.

Ibikoresho bipfundikira ubwiherero yaberetse uko bikora n’uburyo basukamo amazi, ndetse bigafasha kugabanya umwanda uturuka mu musarani.

Ati “Ibi bikoresho byose bizabafasha kongera isuku mu ngo no kurinda aban banyu kwandura indwara zikomoka ku mwanda”.

Ntaganira Cyrus
Ntaganira Cyrus

Iki kigo nicyo cyatanze ibi bikoresho bingana n’ibihumbi 12 byose hamwe, ku bufatanye na UNICEF ndetse na NCDA.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, yavuze ko kuri ibi bibazo biri muri aka karere bigiye gushakirwa umuti hakorwa ubukangurambaga.

Ati “Ubundi Akarere ka Gicumbi kareza kakagira n’amata menshi, ikigaragara abaturage baracyafite imyumvire yo gushora ibyo bejeje mu masoko, akaba ariyo mpamvu tuzashyiraho ibihano ku mubyeyi uzafatwa agurisha ibyo yahawe byo kurengera umwana birimo nk’ifu ya Shishakibondo”.

Meya Nzabonimpa avuga ko hazaba ubufatanye bw’inzego zitandukanye barwanya imirire mibi mu bana, ariko cyane cyane bakita ku isuku no guhugura ababyeyi ku bijyanye no gutegura indyo yuzuye ndetse bakageza amazi mu bice bimwe by’akarere atarageramo.

Umwe mu babyeyi ufite umwana mu irerero witwa Nyiransabimana Chantal, avuga ko ikibazo bagira gituma abana bagwingira, ari uko nta bumenyi bafite buhagije bwo gutegura indyo yuzuye.

Gatsinzi aha amata abana
Gatsinzi aha amata abana

Yaboneyeho gusaba abayobozi kubunganira muri gahunda yo gutegura indyo yuzuye, ndetse no kubafasha mu marerero yo mu ngo hakaboneka ibikoresho byose byo kwifashisha mu guteka.

Ku bufatanye na UNICEF na SATO Rwanda na NCDA, hazatangwa ibikoresho bifasha abana gukaraba intoki bigera ku bihumbi 10 ndetse n’ibipfundikira ubwiherero bingana n’ibihumbi 10, bazakomeza gukorana n’abafatanyabikorwa ku buryo ingo mbonezamikurire y’abana bato zose, zihabwa ibikoresho by’isuku.

Mayor wa Gicumbi Nzabonimpa, aha abana amata
Mayor wa Gicumbi Nzabonimpa, aha abana amata
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka