Gicumbi: Ahahoze inkambi ya Gihembe hagiye kwagurirwa Kaminuza ya UTAB
Mu Karere ka Gicumbi mu Murenge wa Kageyo mu Kagari ka Gacurabwenge, ahahoze inkambi y’Impunzi z’Abanyekongo ya Gihembe, hagiye kwagurirwa inyubako za Kaminuza yigenga ya UTAB.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, avuga ko kuva impunzi zakwimurwa muri iyi nkambi hagiye habera ibikorwa bitandukanye birimo kuhatera ibiti, ahandi hubakwa inzu, ariko ikindi gice kinini gisigaye kigiye kubakwaho inyubako na Kaminuza yigenga ya UTAB.
Meya Nzabonimpa avuga ko ubuyobozi bwa UTAB bwagiranye ibiganiro n’akarere bukabagezaho icyifuzo cyo kuhagurira iri shuri ryabo, bakaba basigaje kubafasha uburyo bwo kubona ibyangombwa byuzuye bigashyirwa mu bikorwa.
Ati “Bifuza ko bakwegurirwa ubutaka bakabwubakaho amashuri kuko ubu bamaze kugira umubare w’abanyeshuri benshi bagera mu bihumbi 10. Ubu rero batangiye ibiganiro na Minisiteri y’Ibidukikije kugira ngo begurirwe ubu butaka, babubyaze umusaruro kugira ngo babashe no kongera amashami y’abiga muri iyi kaminuza”.
Uwo muyobozi avuga ko bifuza ko agasozi kahozeho inkambi kabyazwa umusaruro kuko gafite ubutaka bunini cyane, agahamagarira uwo ari we wese ndetse n’abashoramari kuhabyaza umusaruro.
Ati “Twifuza ko hakubakwa Hoteli umufatanyabikorwa wese wagira ubushake bwo kubaka, ndetse n’ibindi bikorwa by’iterambere, rwose yaza kuko kugeza ubu nta kintu gifatika kirahakorerwa”.
Akarere kandi kiteguye gukorana n’uwo ari we wese washaka gushora imari mu bikorwa by’iterambere muri aka gace.
Aka gasozi ka Gihembe kuva kakwimurwaho impunzi z’Abanyekongo tariki ya 18 Ukwakira 2021, nta bindi bikorwa by’iterambere birubakwaho uretse igice gito cyane cyatuweho ikindi kigaterwa amashyamba.
Ohereza igitekerezo
|
Icyo gitekerezo ningirakamaro rwose babyihutishe byari bikenewe by’umwihariko ku banyeshuri biga UTAB twabaye benshi cyane ndetse byanafasha mu kuzamura iterambere n’imibereho myiza y’abanyagicumbi muri rusange bikagabanya n’ ikibazo cy’amacumbi kikigaragara mu nkengero za kaminuza ya UTAB cyane cyane mu gihe cy’ibiruhuko. Murakoze!!!!!