Gicumbi: Afunzwe akekwaho kwica umubyeyi we

Umugabo witwa Nsekanabo Patrick w’imyaka 32, afungiye kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Gicumbi, akurikiranyweho kwica umubyeyi we witwa Mukamugenzi Claudette.

Amakuru atangwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kageyo, Gahano Jean Marie Vianney, ahabereye ubu bwicanyi, avuga ko Nsekanabo yishe nyina mu ijoro ryakeye ryo ku wa 18 Kanama 2022, ubwo uyu mubyeyi we yamubuzaga gukubita umugore we witwa Bitegwamaso Jacqueline.

Ati “Uyu mugabo Nsekanabo yiriwe muri santere, akina ibyo bita ibiryabarezi ageze mu rugo umugore we amubaza niba amafaranga igihumbi na maganatanu (1500 frw) yari yamuhaye ariyo yanjyanye gukinira ikiryabarezi mu kabari ka Tufurahi, uzwi ku izina rya Gashoza, Nuko Nsekanabo ahita yadukira umugore we aramukubita”.

Nyakwigendera Mukangenzi ngo yahise aza gutabara urugo rw’umuhungu we, amubuza gukubita umugore, ako kanya uyu mugabo yahise ahindukirana nyina aramwirukankana amukubita isuka mu mutwe ahita apfa.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe ku bitaro bya Byumba kugira ngo usuzumwe, naho Nsekanabo ahita ajyanwa kuri Sitatiyo ya RIB kugira ngo ashyikirizwe ubutabera.

Mu buzima busanzwe Nsekanabo ngo asanzwe yitwara nabi, kuko akunze kugaragara mu bikorwa by’urugomo birimo gukina urusimbi ndetse n’ubusinzi.

Gitifu Gahano atanga ubutumwa ku bantu bose bajya mu bikorwa bibi byo gukina urusimbi, kunywa ibiyobyabwenge ndetse n’ubusinzi, ko babireka kuko biri mu bintu bikurura amakimbirane mu ngo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Uwo mubyeyi Imana imwakire mu bayo, Kandi let’s ifate ingamba ibyo biryabarezi kuko bituma info nyinshi zisenyuka murakoze

Alias yanditse ku itariki ya: 21-08-2022  →  Musubize

Birababaje kwica umubyeyi wawe nawe agomba kubihanirwa

Saidi twagirimana yanditse ku itariki ya: 20-08-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka