Gicumbi : Abayislamu baje mu marushanwa bafashije abatishoboye
Abayislamu bakomoka mu bihugu 26 bya Afurika n’abakuriye igikorwa cy’amarushanwa yo gusoma Korowani bakomoka muri Aziya, bafashishije ibiribwa bitandukanye abasigajwe inyuma n’amateka bo muri Gicumbi.
Ni igikorwa bakoze ku wa gatanu tariki 14 Kamena 2019, aho babasuye mu mudugudu batuyemo bubakiwe na Leta uherereye mu kagari ka Ngondore, umurenge wa Byumba mu Karere ka Gicumbi, babaha ibiribwa birimo umuceri, kawunga, isukari, amavuta n’ibindi, byose hamwe bifite agaciro k’asaga ibihumbi 900 by’amafaranga y’u Rwanda, bihabwa imiryango 49.
Abahawe ubwo bufasha babyishimiye kuko ngo kubona ibyo kurya bibagora, cyane ko kugira ngo barye bagomba kubanza guca inshuro nk’uko umwe muri bo witwa Uwiduhaye abivuga.
Agira ati “Aba Bayislamu badusuye bakaduha n’ifunguro ndabashimira cyane kuko batugobotse, cyane ko imirire yacu iba igoye kubera ubukene. Hano umuntu arya ari uko yaciye incuro, nk’ubu iyo ntabonye ikiraka turaburara, iyo twakibonye nibwo turya kandi nabwo rimwe ku munsi”.
Yakomeje avuga ko ubu bagiye kumara iminsi bafite agahenge kubera iryo funguro bagenewe n’abo Bayislamu babasuye.
Mugenzi we witwa Mukamusoni Julienne na we yavuze ko abo bashyitsi ari abo gushimirwa kuko babazirikanye bakabageraho.
Ati “Twishimye cyane kuba badusuye tutari twiteze kubabona ndetse bakaba batuzaniye n’ibyo kurya bizatuma tugira ubuzima bwiza. Kugira ngo turye ubundi ni ukujya guhingira abaturage duturanye bakaduha ibyo kurya, Imana ibahe umugisha kandi bazagaruke”.
Mukamusoni kandi ashimira cyane Leta kuko ngo ari yo ituma abo babazanira ubufasha babageraho ndetse akanayishimira kuba yarabubakiye inzu nziza batigeze baturamo na rimwe.
Uhagarariye abaterankunga b’ayo marushanwa, Khalid al Hajaj, avuga ko gutanga iyo nkunga ku batishoboye biri mu byo basabwa na Korowani kuko ngo ibategeka gusangira na bose.
Ati “Korowani ikubiyemo ubutumwa bwiza bwo kubana, gusabana, gusangira no gufashanya. Inkunga twatanze rero ni ikimenyetso cyo kugaragaza ibiri muri iyo Korowani kubera ko idusaba kwiyumva nk’uko abo bakene biyumva no kubafasha uko dushoboye, ari yo mpamvu twabihuje n’igikorwa turimo”.
Khalid yavuze kandi ko ashima intambwe Leta y’u Rwanda igezeho mu kubanisha Abanyarwanda nyuma ya Jenoside bigatuma iterambere ryihuta.
Ati “Abantu bageze muri iki gihugu mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’abahageze muri icyo gihe, iyo bakijemo uyu munsi baratangara kubera iterambere rihari. Ni icyubahiro gihanitse kuri Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda na Perezida Paul Kagame uyiyoboye wanagize uruhare runini ngo ibi bigerweho”.
Abitabiriye ayo marushanwa yo gusoma Korowani, abera mu Rwanda, bari bamaze iminsi bari mu majojonjora, bakaba bayashoje kuri iki cyumweru.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|