Gicumbi: Abaturage basobanukiwe ko batagomba kugura serivise
Nyuma y’amahugurwa yakorewe inzego z’ubuyobozi zikorera mu tugari tugize imirenge yo mu karere ka Gicumbi abaturage benshi bamaze gusobanukirwa ko batagomba kugura serivise iyo ari yose bahabwa n’umuyobozi.
Umukozi w’akarere ka Gicumbi ushinzwe imiyoborere myiza Munyezamu Joseph avuga ko nta muyobozi n’umwe wo mu nzego z’ibanze wemerewe guca ikiguzi umuturage ngo amukemurire ikibazo.
Ibi abigarukaho kuko hari igihe wasangaga mu gukemura imanza z’abaturage hari abaturage bavuga ko bategeye umuturage kugirango bagere aho bagomba gukemurira icyo kibazo.
Avuga ko ibyo aho byakorwaga bigomba gukosorwa kuko umuturage yemerewe guhabwa serivise iyo ari yose nta kiguzi aciwe naho umuyobozi ugize icyo akenera kimufasha gufasha uwo muturage agomba agomba kugisaba inzego zimukuriye.

Bamwe mu bayobozi bo mu nzego z’ibanze batashatse ko amazina yabo atangazwa bavuga ko hari igihe umuturage yabageragaho abasaba ko bamukemurira ikibazo byihutirwa, bityo umutage akemera gutanga itike ariko ibyo bakabikora mu rwego rwo gufashanya batari bazi ko byafatwa nk’ikiguzi.
Bavuga ko nyuma yo guhugurwa n’ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi bashyize mu bikorwa ibyo bigishijwe ndetse n’umuturage ubasabye ko bagira icyo bamufasha mu ngendo zo kubakemurira ibibazo babahakanira.
Nzikobanyanga Andre umwe mu baturage bo mu kagari ka Gacurabwenge avuga ko nubwo ibyo byakorwaga batari bazi ko bifatwa nka ruswa cyangwa kugura serivise.
Ashima ubuyobozi ko bubafasha kumenya uburenganzira bwabo mu guhabwa servise ndetse n’abayobozi b’inzego z’ibanze bakamenya ko gutanga servise ari insingano zabo ku muturage.
Ernestine Musanabera
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
abaturage bakwiye gufatwa neza nabo bayobora kandi bikaba mu nshingano z’abayobozi kuko nibo bakorera. bya bindi rero byo kugura ibyo ugenewe byo ngira ngo biri gucika cg se byaranarangiye kuko u Rwanda rufite imyoborere myiza