Gicumbi: Abaturage basabwe gusigasira ibikorwa remezo bagejejweho

Byagarutsweho ku wa 25 kanama 2022, ubwo Umuryango wa World Vision wamurikaga ibikorwa remezo wubakiye abaturage, mu muhango wo gusoza ibikorwa byawo mu Murenge wa Rutare, ahatashwe ivomo riteganyijwe gusakaza amazi mu ngo zigera ku bihumbi 27 n’ibindi.

Bubakiwe amavomo azaha amazi abaturage bagera ku bihumbi 27
Bubakiwe amavomo azaha amazi abaturage bagera ku bihumbi 27

Abaturage bafashijwe n’uwo muryango baganiriye na Kigali Today, batangaje ko uwo muryango bawukesha byinshi bibumbatiye ubuzima bwabo ndetse ko bazakomeza kubisigasira.

Nyirabarigira Alphonsine ati “Nabaga mu buzima bwo kwigunga, nza kumenyana na World Vision iramvuza, iza kumfasha kwiga umwuga w’ubudozi ndetse impa n’imashini. Nyuma yaho amafaranga nakoreraga mu budozi natangiye kwizigamira mu kimina mbasha kugura ikibanza nubaka inzu nyuma baza kumpa n’amabati 20 kuko ayo nari nashyizeho yari ashaje, nuko mba mvuye mu manegeka gutyo”.

Umusaza Suleiman wahawe inka na we yagize ati “Ndayishima cyane, ni umubyeyi nyifata nka Data, dore bampaye inka abana banjye bava muri bwaki, batwubakiye amashuri ubu abana bacu bariga”.

Bafasha abanyeshuri kwiga ikoranabuhanga
Bafasha abanyeshuri kwiga ikoranabuhanga

Uyu mubyeyi na we ati “Mbere nambaraga ingutiya ngerekeranyije zitakwikoza amazi, bukeye ndwaza bwaki kuko ntamenyaga aho abandi bageze mu iterambere. Aho mpuriye na World Vision yampuguye ku gukora akarima k’igikoni, umwana wanjye akira bwaki, nanjye nza kujya mu mashyirahamwe nshinga itsinda ryo kwizigamira nditangiza turi 14, ariko ubu tumaze kuba 70. Ubu kandi twashyize imbere gukurungira inzu mu rwego rwo kurwanya amavunja, dufasha abantu batishoboye gukora isuku, kubaka ubwiherero bugezweho n’ibindi”.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, yavuze ko nta tandukaniro riri hagati y’abafatanyabikorwa ndetse n’ubuyobozi, ngo kuko bose bakorera hamwe mu bigamije guteza imbere umuturage.

Ati “Ibikorwa mwegerezwa n’abafatanyabikorwa bacu intego yabyo ni imwe gusa, ni ukubateza imbere kugira ngo mubeho neza. Igisigaye ni uruhare rwanyu rwo kubibungabunga mukamenya ko nta muntu ukwiye kwangiriza igikorwa remezo na kimwe, kuko biza bikenewe kandi bikabafasha mwese.”

Hari aborojwe inka
Hari aborojwe inka

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri World Vision, Innocent Mutabaruka, avuga ko hari byinshi bagezeho mu myaka 14 bamaze mu Murenge wa Rutare.

Ati Mu myaka 14 tumaze hano hari ibikorwa byinshi twagezeho dufatanyije n’abaturage, birimo ubuhinzi n’ubworozi kuko tworoje imiryango irenga ibihumbi bitanu, bihagije ku mata ndetse bagasagurira n’amasoko. Harimo amazi (Water point) zigera ku icumi, zigaburira abaturage bagera ku bihumbi 27”.

Mutabazi yasabye abaturage bo muri Rutare, gukorana n’ubuyobozi mu gihe hagize uwangiza ibikorwa bahawe kugira ngo ahanwe, baharanira ko bizarushaho kubabyarira umusaruro.

Mutabazi, avuga ko n’ubwo basoje ibikorwa mu Murenge wa Rutare ariko hari ibikirimo kuhakorerwa birimo kugaburira abana ku mashuri ndetse ko bagifite ibikorwa bitandukanye bigamije iterambere ry’abatuye mu Murenge wa Kageyo.

Uyu mubyeyi yigishijwe kwita ku mwana, bituma akira bwaki
Uyu mubyeyi yigishijwe kwita ku mwana, bituma akira bwaki

World Vision ni umuryango ugira uruhare mu iterambere ry’abaturage, aho bakorera mu turere 30 tw’Iguhugu, bagenda bagezamo ibikorwa by’iterambere bitandukanye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka