Gicumbi: Abasigajwe inyuma n’amateka bemera ko aribo bisenyera amazu bashaka amaramuko
Imiryango y’abasigajwe inyuma n’amateka bo mu Mudugudu wa Mukamba mu Kagari ka Ngondore mu Murenge wa Byumba igenda yangiza ibikorwa by’iterambere Leta yabakoreye birimo kwisenyera amazu kugira ngo babone amaramuko.
Bamwe muri bo baganiriye na Kigali today bavuga ko impamvu basenya amazu yabo ari uko baba badafite ikibatunga bagahitamo gushaka amafaranga yo kwikenuza, nk’uko uwitwa Ndijene abitangaza.
Indi mpamvu ibitera Ndijene avuga ni uko muri bagenzi be basigajwe inyuma n’amateka harimo abagifite imyumvire yo kumva babaho badakora ngo babashe kwiteza imbere, ibi bikaba aribyo bibatera ingeso yo gusenya amazu yabo bakuramo ibiti bakabigurisha ndetse hamwe ugasanga basakambuye inzu uruhande rumwe bashaka amafaranga.

Iyi ngeso yo kwanga gukora ijyana no kujya gusabiriza mu mujyi wa Byumba aho usanga bamwe muri bo basaba abagenzi igiceri bavuga ko nta mibereho bafite.
Ntezirizaza Edouard nawe ni umwe mu basigajwe inyuma n’amateka uvuga ko bagenzi be bakora ibikorwa byo kwisenyera babiterwa n’imyumvire yabo ikiri hasi bumva ko badashobora guhinga.
Ngo impamvu banga guhinga ni uko batigeze babikora kuva kera hose ndetse umwuga wo kubumba bakaba barawucitseho kuko byangiza ibidukikije igihe bacukura ibumba ryo kubumbamo inkono.

Uretse kuba basenya inzu bubakiwe banagurishije amasambu yabo ku mafaranga y’intica ntikize angana n’ibihumbi 10 gusa.
Bamwe muri aba basigajwe inyuma n’amateka bavuga ko ayo masambu yabo bamwe bayaguranaga intama zo kurya, ariko ubu bakaba bifuza ko abo bayahaye bayabasubiza bakabaha intama zabo ngo kuko bamaze kumenya ko babahenze intama idahwanye n’ubutaka bwo guhingamo.
Ubuyobozi bwo buvuga ko ingamba ari ugukomeza kubigisha bubafasha guhindura imyumvire kuko bamwe muri bo baba bumva babaho badakora, nk’uko umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byumba, Ngezahumuremyi Théoneste abivuga.
Ibikorwa byo kubegera no kubitaho by’umwihariko byaratangiye kuko tariki ya 26/11/2014 basinye imihigo n’ubuyobozi bw’umurenge wa Byumba, aho iyo miryango y’abasigajwe inyuma n’amateka yiyemeje kuzashyira mu bikorwa imihigo yo kwivana mu bukene yiteza imbere.

Uretse no kuba babigisha kugendera kuri gahunda za Leta babafasha mu bindi bikorwa bitandukanye birimo no kubashakira inkunga irimo imyenda yo kwambara, ndetse bakagira n’igihe cyo kubasaba ngo nabo barusheho kwibona muri sosiyete nyarwanda.
Aba bisenyera ngo hafashwe ingamba ko uzajya yangiza ibikorwa yakorewe na Leta birimo nko gusenya inzu, kugurisha isambu bamuhaye, amatungo cyangwa ibindi bintu bitandukanye agomba kwegerwa akigishwa ndetse byaba ngombwa agahanwa.
Ikindi ni ukubashishikariza gukora bashaka ibiraka hirya no hino kugira ngo babone amafaranga yo gukenura imiryango yabo.
Imiryango igera muri 49 niyo ituye muri aka Kagari ka Ngondore ikaba igizwe n’abasigajwe inyuma n’amateka bagera 179.
Ernestine Musanabera
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Iyi ni inkuru ikwiye kongera gukorwa ho cyane hakaganirizwa n’abaturage bandi baturanye n’abasangwabutaka kuko bararembye kandi barembejwe n’abo basigajqe inyuma n’amateka.
urugero: Ubu ntushobora guhinga imyaka ngo uzayisarure yeze neza,nibo babanza kuyangiza bakayikurisha nabi,ntiwakwanika imyenda hanze,ntiwasiga itungo hanze mbese ndababwiza ukuri abantu bararembye,kandi barembejwe n’abasangwabutaka,amakuru yo ndayafite kuko niho mvuka ntandukanywa nabo n’umuhanda gusa abo ba NDIJENI alias NDIGABO turaziranye,ari uwo NTEZIRIZAZA alias IDURI bose ndabazi.
Ikibazo rero bashaka kurya batakoze na mba,gusa si bose kuko hari mo n’abitwara neza nka NDIJENI, BAKIDIHE alias MARIDOSHI,KAHABAYE,KARIKUMUTIMA, mais abenshi ni abadakora.