Gicumbi: Abarwanashyaka ba PL biyemeje kubungabunga ibyagezweho

Abanyamuryango b’ishyaka PL (Parti Liberale) bo mu Karere ka Gicumbi baravuga ko bagiye gusigasira ibimaze kugerwaho haba mu iterambere no mu mibereho myiza y’abaturage.

Ibi babitangaje ku wa 22/02/2015 nyuma y’amahugurwa y’iminsi 2 yahabwaga abanyamuryango ba PL kuri gahunda za Leta zirimo imibereho myiza no gusigasira ibyagezweho mu iterambere.

Kamasa Jean Bernard, umwe mu banyamuryango wa PL avuga ko kuba igihugu cy’u Rwanda kigendera kuri Demokarasi aribyo byatumye kigera ku bikorwa by’iterambere.

Abarwanashyaka ba PL bafashe ingamba zo kubungabunga ibyiza u Rwanda rumaze kugeraho.
Abarwanashyaka ba PL bafashe ingamba zo kubungabunga ibyiza u Rwanda rumaze kugeraho.

Abanyamuryango ba PL bavuga ko ubumenyi biyunguye bagiye kubukoresha babungabunga ibikorwa by’iterambere bamaze kugeraho birimo amavuriro, amashuri, imihanda, amashyanyarazi n’ibindi.

Kuba bahabwa umwanya w’ubwisanzure mu ishyaka rya PL ngo ni icyerekana ko mu Rwanda hari ubwisanzure mu miyoborere no muri politike kuko ntawe uhezwa kujya mu ishyaka ashaka.

Uhagarariye ishyaka PL mu Ntara y’Amajyaruguru, Uwamaliya Marie Claire avuga ko intego yabo ari uko abarwanashyaka babo bagomba kumenya amahame ya demokarasi kandi bagafatanya n’abandi gukora ibiteza u Rwanda imbere.

Ubuyobozi bwa PL mu majyaruguru buvuga ko abarwanashyaka bayo bagomba gufatanya n'abandi mu bikorwa biteza imbere igihugu.
Ubuyobozi bwa PL mu majyaruguru buvuga ko abarwanashyaka bayo bagomba gufatanya n’abandi mu bikorwa biteza imbere igihugu.

Ngo ikigamijwe ni ukumenyesha abanyamuryango ba PL imikoranire hagati y’ishyaka ryabo n’andi mashyaka n’uburyo bagira uruhare mu kubaka igihugu cy’u Rwanda bakiganisha ku iterambere.

Yabasabye kugeenda bakigisha abaturage bo hasi kwitabira gahunda za Leta zirimo gukora umuganda, kubungabunga umutekano barara amarondo banatangira amakuru ku gihe.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

demokrasi u Rwanda rwimakaje ntizasubira inyuma icyo tugamije ni ukongeraho

museke yanditse ku itariki ya: 23-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka