Gicumbi: Abarokotse barasaba gusanirwa amazu
Abarokotse Jenoside batishoboye batuye mu Karere ka Gicumbi barasaba gusanirwa amazu yabo muri ibi bihe by’imvura kuko amwe bayagiyemo ataruzura.
Abenshi mubatuye mu mudugudu wo mu murenge wa Mutete usanga baba mu mazu agaragara ko ashaje, basaba ko basanirwa kuko mu bihe nk’ibi byimvura baba bahagaritse umutima ko ashobora kubagwaho.

Iki kibazo cy’amazu y’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 kimaze imyaka itanu kigezwa ku buyobozi bw’akarere kugira ngo bufashe abatishoboye ariko ubuyobozi ntibugire icyo bukora, nk’uko umwe mu bahatuye, Mukaniyonsaba Chantal abitangaza.
Agira ati “ Aya mazu mubona hano arashaje yane ku buryo usanga abayabamo nta mutekano bafite cyane mu bihe by’imvura by’umwihariko ku bapfakazi n’impfubyi.”
Nsigayehe Jean Bosco umwana w’imfubyi wibana nawe utuye muri uyu mudugudu, uvuga ko amenshi muyubatse agaragaza ko adakomeye. Asaba ko ubuyobozi bwagerageza bugasananira abafite amazu atameze neza.

Ati “Jyewe nubwo nabashije kugenda nisanira iyanjye rwose nawe urareba aya duturanye uko ameze. None se nibatayasannye urabona bizagenda gute ko ubona hari abakecuru batabasha kwisanira amazu.”
Ikibazo cy’amazu ariko abaturage bavuga ko kiri no kumazu yandi yubatswe ariko ntarangizwe aho usanga inzu ikinze ariko ntamadirishya ariho.
Ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi bwo buvuga ko iki kibazo bakizi kandi ko bagiye gutangira ibikorwa byo gusana amazu y’abarokotse, nk’uko Mvuyekure Alexandre umuyobozi w’akarere ka Gicumbi abitangaza.
Avuga ko ibikorwa byo gusana amazu bagiye kubitangira kuko amafaranga asaga miliyoni 51 zakusanyijwe mu gaseke mu gihe cyo kwibuka uyu mwaka zoherejwe ku murenge wa Mutete mu bikorwa byo gusana amazu atameze neza.
Inzu ziri muri uyu mudugudu zikeneye gusanwa n’inzu zigera ku munani, naho izikeneye kubakwa ngo zuzure zikaba ari inzu eshatu.
Ernestine Musanabera
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Mana we, ese izo nzu ziba ari nzuki?nanjye nunze murya mugenzi wanjye aba bubatsi bajye bakurikiranwa pe
ariko njye byaranyobeye abantu bubatse inze z’abarokotse jenoside ibikoresho bakoreshaga byari bwoko ki?barazubaka nyuma y’imyaka ibiri ziba zishaje kuburyo wagirango zimaze inyaka 30, bajye bakurikirana aba bubatsi kabisa
TITLE YINKURUYANYU NTIYUZUYE.
ESE NABAROKOTSE INKANGU?
NABARIKOKOTSE IMPANUKA YIMODOKA?
GUSA HASI MWABIVUZE NEZA