Gicumbi Abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi bagabiye abaturage inka 22
Abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi bo mu Karere ka Gicumbi mu Mirenge ya Kaniga na Rutare, baremeye abaturage inka 22 ndetse babaha ibiribwa mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 35 y’Umuryango RPF-Inkotanyi.

Chairman w’Umuryango FPR-Inkotanyi mu Karere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel yatangaje ko izi nka 17 zahawe abaturage bo mu Murenge wa Kaniga ari abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi b’Abahinzi b’Icyayi bibumbiye muri Mulindi Factory Company, COOPTHE Mulindi, COOTHEVEM, COPEC ISHEMA, IAKIB na Blessed Diary, bagabiye abaturage 17 mu rwego rwo kwishimira ibyagezweho.
Ati “Abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi bakoze iki gikorwa cyo kugabira bagenzi babo batoroye mu rwego rwo kwishimira ibyagezweho, mu myaka 35 yose y’Umuryango RPF”.
Muri uyu Murenge wa Kaniga haremewe abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi bagera ku 100 bahabwa ibiribwa n’ibikoresho by’isuku.

Aba banyamuryango banasuye Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwo kubohora u Rwanda iherereye ku Mulindi w’Intwari.
Mu Murenge wa Rutare hatanzwe inka 7 zihabwa abaturage batari boroye kugira ngo nabo bazabone ifumbire n’amata.
Abanyamuryango mu Murenge wa Rutare bamuritse kandi ibikorwa bamaze kugezwaho n’Umuryango, by’umwihariko umusaruro bejeje, umusaruro woherezwa hanze y’igihugu ndetse n’ubukorikori.
Habaye n’igikorwa cyo kurahiza abanyamuryango bashya 34 no kubinjiza mu Intore.

Bagashesha Triphonie atuye mu Murenge wa Rubaya, Akagari ka Gihanga, Umudugudu wa Nkurura, ni umubyeyi wagabiwe inka ashimira abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi uburyo bita ku baturage ndetse bakabafasha mu mibereho yabo ya buri munsi.
Ati “Ntabwo nifashije ariko iyi nka mpawe izampindurira imibereho ku buryo nzabasha guhinga nkabona umusaruro, ndetse izampa ifumbire mbone n’amata yo kunywa nsagure n’ayo ngemura ku ikusanyirizo”.

Ohereza igitekerezo
|