Gicumbi: Abanyamuryango ba FPR mu Majyaruguru baremeye abacitse ku icumu batishoboye
Komisiyo y’imibereho myiza mu muryango FPR-Inkotanyi mu Ntara y’Amajyaruguru, yaremeye abacitse ku icumu bo mu Murenge wa Mutete mu Karere ka Gicumbi, babasaba kwiremamo icyizere no guharanira kwigira nk’uko bitangazwa n’umuyobozi w’akarere ka Gicumbi Mvuyekure Alexandre.
Buri muryango muri 14 yaremewe, wahawe umufariso (Matelas) n’ikiringiti, ibikoresho byo mu rugo birimo indobo amasafuriya, ibiro 25 by’umuceri n’ibishyimbo.

Umuyobozi wa Komisiyo y’Imibereho myiza muri FPR mu Ntara y’Amajyaruguru, Mujawimana Frolence, akaba n’umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Burera yasabye abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi gukomeze kwiremamo icyizere no guharanira kwigira, kandi ko bazakomeza kwita ku mibereho myiza yabo.

Abarokotse Jenoside nabo bishimiye iki gikorwa kuko babateye inkunga igaragara dore ko benshi muri bo ari abasaza n’abakecuru batakigira imbaraga zihagije zo kwikorera imirimo ngo babashe kwibeshaho.
Iyi komisiyo kandi yanakoze umuganda ku mazu atameze neza y’abacitse ku icumu mu Murenge wa Mutete.

Ernestine Musanabera
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
RPF ibyo yatangiye izabisoza,yahagaritse genocide yakorerwaga abatutsi ntibashira bose,none ikomeje no kubaremera kugirango babeho mu buzima bwiza.
FPR niyo abacitse ku icumu dukesha kuba tugihumeka kubera ko wahagaritse genocide,uturinda abacengezi n’abandi bagome bahoraga barekereje kutwambura ubuzima,none kuba ukomeje kudushakira ubuzima bwiza ni ishema ku banyarwanda aho bari hose.