Gicumbi: Abantu batanu bari mu maboko ya polisi bakekwaho kwica umuvunjayi

Abagabo batanu bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Byumba mu karere ka Gicumbi bakekwaho kwica umuvunjayi witwa Matsiko Frederic wo mu murenge wa Rubaya muri ako karere.

Abo bagabo bakurikiranyweho ubwo bwicanyi ni Dusabe Emmanuel, Mwizerwa William, Bakisha Charles, Munyaneza Bosco, Nyirishema Christophe.

Matsiko Frederic yishwe mu ijoro rishyira tariki 17/4/2012 nyuma yo kurekurwa na polisi ikorera i Gatuna aho yari akurikiranyweho icyaha cyo gukora ubuvunjayi mu buryo butemewe n’amategeko ku mupaka wa Gatuna; nk’uko bitangazwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rubaya, Ngendabanga Jerome.

Nyuma yo kurekurwa mu masaha ya nimugoroba, Matsiko yaje gusangira inzoga na bagenzi be b’abavunjayi bakorera aho Gatuna bamaze gusangira baramukubita kugeza ashizemo umwuka.

Bamaze kubona ko bamuhwanyije bamukururiye munsi y’amazu ari mu gasantere kari i Gatuna kuko ariho baje gusanga umurambo we n’ibibando bamukubitishije; nk’uko bitangazwa n’abaturage bahamubonye ari nabo batabaje ubuyobozi na polisi.

Uyu nyakwigendera yashyinguwe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 17/4/2012 akaba asize umugore umwe n’abana batatu.

Ernestine Musanabera

Ibitekerezo   ( 1 )

None se koko abo bantu niba aribo bamukubise polisi nikurikize amategeko ubundi ubutabera bukore akzi kabwo.Izo mfubyi nuwo mupfakazi Imana ibarebe kandi ibarinde.
Claire

murekatete Claire yanditse ku itariki ya: 18-04-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka