Gicumbi: Abantu 27 bafatiwe mu rugo rw’umuturage basenga kandi bitemewe

Abo bantu uko ari 27, Polisi y’u Rwanda yabafatiye mu rugo rw’umuturage witwa Mushimiyimana Jacqueline, ruherereye mu Mudugudu wa Busa, Akagari ka Remera, Umurenge wa Manyagiro mu Karere ka Gicumbi.

Akumba bari bicayemo bari bacucitse ku buryo no kwinyagambura byari ikibazo
Akumba bari bicayemo bari bacucitse ku buryo no kwinyagambura byari ikibazo

Mu ma saha y’igicamunsi cyo ku Cyumweru tariki 14 Werurwe 2021, nibwo abo bantu barimo abagore 20, abagabo batatu n’abana bato bane batahuwe muri urwo rugo, bahasengera mu buryo bunyuranyije n’amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru itangaza ko yamenye ayo makuru, ibikesha abaturage babonye abo bantu bahasengera bikabatera impungenge, bayitungira agatoki.

CIP Alex Ndayisenga, Umuhuzabikorwa w’ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, atangaza ko Polisi ikigera aho hantu basengeraga, yabasanze bari mu kazu gato Mushimiyimana yubatse iruhande rw’inzu asanzwe atuyemo. Bakaba bari bicaye bacucitse cyane, ku buryo no guhumeka byari ikibazo, kandi benshi batambaye udupfukamunwa ku buryo byoroshye kuhandurira Covid-19.

Yagize ati “Ibi binyuranyije n’amabwiriza yashyizweho n’inzego z’ubuzima. Niyo mpamvu Polisi y’u Rwanda ikangurira abaturage kwirinda kunyuranya na yo, kuko n’ubungubu icyorezo kigihari kandi kigihitana abantu benshi. Bikaba rero bishoboka ko twagira imibare igenda irushaho kwiyongera y’abahitanwa nacyo n’abandura benshi mu gihe abaturage baba bagikomeje kwirara, bakora ibikorwa nk’ibi byo gusengera ahantu hatemewe, barenze nkana ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19”.

Abafashwe basenga batangaje ko basengeraga mu rugo rw’uyu muturage, kubera ko bumvise ko asanzwe ari umunyamasengesho usengera abantu, bagasubizwa ibibazo byose bafite. Na bo bakaba bagira ngo abasengere bakire indwara, ubukene bahabonere n’ibindi bisubizo by’ibibazo by’ingutu bibugarije.

Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, isaba abifuza gusenga kujya bagana insengero, kuko no muri iki gihe izujuje ibisabwa, zemerewe kwakira abazigana.

CIP Ndayisenga yagize ati “Insengero zujuje ibisabwa byose zarafunguwe, ubu zakira abazigana. Tugira abantu inama yo kuba ariho basengera, kuko ari naho hari uburyo bwose bwateganyijwe, butuma abahasengera babasha kubahiriza amabwiriza, nko kwicara bahanye intera, gukaraba intoki n’izindi ngamba zose zirinda abahagana kuhandurira”.

Yongeraho ati “Dusaba abaturage kwirinda kwishora mu bikorwa bituma bajya mu nzira zitemewe ngo bakurikiyeyo ibitangaza, kuko ahubwo ari ibibagusha mu byago byinshi byo kuhandurira cyangwa kwanduza abandi icyorezo Covid-19 kitwugarije”.

Abafashwe biganjemo abagore bahise bajyanwa kwigishwa
Abafashwe biganjemo abagore bahise bajyanwa kwigishwa

Bakimara gufatwa, bajyanywe kuri Police Station ya Cyumba, kugira ngo bigishwe, bakazahanwa hakurikijwe ibihano byemejwe na Njyanama y’Akarere ka Gicumbi birimo no gucibwa amande.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ikibazo suko Leta ifunga insengero.Ikibazo nyamukuru nuko n’ubundi izo nsengero ntacyo zimaze.Ntabwo zihindura abantu "abakristu nyakuri".Dore ingero: Muli 1994,Abategetsi b’u Rwanda hafi ya bose (president,ministers,prefets,bourgmestres,conseillers,etc...),bitwaga abakristu bose.Nyamara hafi ya bose nibuze 95%,bakoze Genocide.Yezu yavuze ko Abakristu nyabo barangwa n’urukundo.Nyamara usanga mu ntambara zuzuye mu isi,ari abakristu barwana n’abandi bakristu.Ubusambanyi,ruswa,amanyanga,etc..,bikorwa n’abitwa abakristu.Ndetse n’ibihumbi byinshi by’abakuru b’amadini.

rwanamiza yanditse ku itariki ya: 15-03-2021  →  Musubize

Ababafashe Imana irabiyereka bamenyeko basengeraga igihugu

Mugisha yanditse ku itariki ya: 15-03-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka