Gicumbi: Abantu 19 bafatiwe mu ishyamba basenga bitemewe

Ku Cyumweru tariki ya 13 Kamena 2021 mu masaha ya saa tatu, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Gicumbi ku bufatanye n’inzego z’ibanze bafashe abantu bagera kuri 19 basenga mu buryo bunyuranyije n’amabwiriza yo kwirinda Covid-19, bari mu ishyamba ry’ahitwa Ikadeshi riherereye mu Mudugudu wa Nyirabadugu mu Kagari ka Gihembe, Umurenge wa Kageyo.

Abo uko ari 19 basengera mu matorero atandukanye ariyo ADEPR no muri Kiriziya Gatolika, bakaba baraturutse mu turere twa Gicumbi, Rulindo na Burera, nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Ndayambaje Felix, yasabye abo bafashwe kimwe n’abandi baturage b’Akarere ka Gicumbi muri rusange kwivanamo imyumvire yo kumva ko muri ririya shyamba ariho babonera ibisubizo by’ibyo bakeneye.

Yagize ati “Ntabwo mukwiye kuba muri iki gihe mugifite imyumvire nk’iyi ituma muta imirimo yanyu mugakurikira imyemerere itariyo ngo nimujya muri riya shyamba nibwo muzasubizwa. Turabasaba kureka ibibarangaza mukita kubibateza imbere kandi mugakomeza kurwanya icyorezo cya Covid-19”.

Meya Ndayambaje yabwiye abaturage ko hari insengero na Kiliziya zemerewe gusengerwamo ko bakwiye kujya abarizo bagana kandi naho bagakurikiza amabwiriza ajyanye no kwirinda ikwirakwira rya Covid-19 bakareka kujya birirwa basenga mu buryo bunyuranyije n’amabwiriza cyane ko umukrisito w’ukuri aruwumvira amabwiriza y’abayobozi.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gicumbi, SP Jean Bosco Minani, yavuze ko gufatwa kw’aba basengaga mu buryo bunyuranyije n’amabwiriza yo kurwanya no kwirinda Covid-19 ari amakuru bahawe n’abaturage.

Yagize ati “Abaturage baduhaye amakuru ko mu ishyamba ry’ahitwa Ikadeshi harimo abantu bari kurisengeramo maze dufatanyije n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze duhita tujyayo turabafata dusanga baturutse mu turere dutatu dutandukanye no mu matorero atandukanye”.

SP Minani yibukije abaturage ko bakwiye kumva no gukurikiza amabwiriza atangwa n’inzego zibishinzwe ajyanye no kurwanya Covid-19 bakirinda gusengera ahantu hatemewe by’umwihariko ahashobora kubateza ibibazo.

Yagize ati “Birababaje kubona abantu batumva, kuri uyu wa Gatandatu ni bwo twafatiye mu nzu y’umuturage abantu 30 barimo basenga none hadaciyemo n’undi munsi hafashwe abandi 19. Aba bo usibye kuba banarenga ku mabwiriza yashyizweho yo kurwanya Koronavirusi, ririya shyamba bajya gusengeramo riri ku musozi uhanamye ahantu bashobora kuba bahuriramo n’ibibazo bitandukanye birimo kuba bahanuka kuko hacuramye, kuba babatega bakabagirira nabi nko kubambura, kubafata kungufu n’ibindi bitandukanye. Turasaba abaturarwanda rero kwirinda gusengera ahantu habashyira mu kaga”.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gicumbi yibukije abakomeje kurenga ku mabwiriza yashyizweho ko bakwiye kubireka kuko Polisi itazigera ihwema kubafata, anashimira abaturage badahwema kuyiha amakuru yabarenga kuri aya mabwiriza.

Abafashwe bajyanwe kuri Stade ya Byumba barigishwa nyuma bacibwa amande yo kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka