Gicumbi: Abana barashimirwa kubera umuco wo gutabarana bimakaje

Bamwe mu batuye Akarere ka Gicumbi, barashima urukundo rukomeje kuranga abana bo muri ako gace ku muco bakomeyeho wo gutabarana, aho bemeza ko uwo muco ukwiye kubera abakuru urugero kuko bo ngo bagenda bawudohokaho.

Aba abana bakusanyije ibintu bitandukanye byiganjemo ibiribwa bajya gusura mugenzi wabo wagize ibyago
Aba abana bakusanyije ibintu bitandukanye byiganjemo ibiribwa bajya gusura mugenzi wabo wagize ibyago

Babivuze ubwo babonaga abana bo mu kigo cy’amashuri abanza cyitwa “Ikirezi Primary School” cyo Murenge wa Miyove mu Karere ka Gicumbi, bambuka bajya mu Murenge wa Nyankenke gutabara umwana bigana wapfushije nyina, aho bari bikoreye amafukire arimo ibiribwa binyuranye.

Irankunda Yvette, Umwarimu w’abo bana ubwo yari abaherekeje yabwiye Kigali Today ko igitekerezo cyo gutabara mugenzi wabo cyavuye muri bo.

Ati “Hari umwana mugenzi wabo mama we yitabye Imana, aba ni abana nigisha mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza, urabona iyo umwana agize ibyago bagenzi be bifuza kumusura, cyane cyane muri aka gace ni ko bimeze, abana bafite umuco wo gutabarana mu byago”.

Arongera ati “Muri aya mafukire ubona bikoreye harimo ibiribwa binyuranye, ibishyimbo, ibigori, amashaza, amasaka, ingano, ibijumba, imboga, hari n’amafaranga bifuje gutanga. N’ubwo tubibakundisha, ariko iki gikorwa ni bo bakinsabye ejo, nanjye numva ni igitekerezo cyiza, bakusanya inkunga none ubu tugiye gusura uwo mwana wagize inyago agapfusha umubyeyi”.

Abo bana bavuga ko kugira icyo gitekerezo cyo gutabara mugenzi wabo kiva ku bumuntu bafite, aho batekereza ku muntu ubabaye bakamutabara, aho bemeza ko ibyo byago na bo byababaho.

Barakataje bajya gusura mugenzi wabo
Barakataje bajya gusura mugenzi wabo

Umwana umwe ati “Umwana twigana yapfushije mama, turavuga tuti reka tuze kumusura twifatanye nawe mu kababaro, ibi kubitekereza n’uko tuzi neza ko natwe byatubaho”.

Undi ati “Tumujyaniye ibiribwa binyuranye kugira ngo abone ko tumuri hafi tutamutereranye”.

Bihezande Innocent, Umubyeyi w’uwo mwana bagenzi be baje gutabara, yavuze ko abana basigaranye umuco wo gutabara kuruta abakuru, asaba ko ibyo abo bana bakoze bibera abandi urugero.

Ati “Gutabarana ni umuco wahozeho kera ariko ugenda ucika, ntunguwe n’aba bana baje gufata mu mugongo mugenzi wabo. Icyo nabwira abandi bantu ni ukugira umutima utabara, uwagize ikibazo bakamufata mu mugongo bakamuba hafi, ndabashishikariza kugira umuco nk’uwaba bana”.

Arongera ati “N’abakuru baransuye, ariko iyo mbonye aba bana kuba batekereje kuza bangana gutya, nsanga barabigizemo imbaraga kurusha abakuru. Abantu turebere kuri aba bana batekereje kuri mugenzi wabo, n’abakuru bakabaye batekereza nk’aba bana”.

Bageze aho bari bagiye
Bageze aho bari bagiye

Ngomanziza Pascal, umuturage wo mu Murenge wa Nyankenke, ati “Abana ubundi usanga bazirikana kandi batekereza cyane, ntabwo bajagaraye nk’abakuru, urapfusha ugasanga ku irembo bari guhinga ntacyo bibabwiye. Abana baracyafite gahunda y’ubwenge buzirikana ariko abakuru usanga bibereye muri buzinesi zabo, ni habeho inyigisho mu baturage baganire ku bijyanye no gutabarana”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka