Gicumbi: Abakuru b’imidugudu bahawe terefone zizajya zibafasha mukazi kabo
Abakuru b’imidugudu bagera muri 630 igize akarere ka Gicumbi bahawe terefone zigendanwa zizajya zibafasha mu kazi kabo. Telefoni bazishyikirijwe n’ubuyobozi bw’akarere kuri uyu wa gatanu tariki 26/9/2014.
Banahawe numero zitazajya zishyura amafaranga kuko bazajya bahamagarira kuri kode (Code) ariko basabwa gukoresha izo telefoni mu kunoza akazi no gutangira amakuru ku gihe, nk’uko byatangajwe na Alexandre Mvuyekure, umuyobozi w’akarere ka Gicumbi.

Ubuyobozi bw’akarere kandi bwishimiye ko bubashije kwesa umuhigo wari warihaye ko buri mukuru w’umudugudu wese azaba afite telephone igendanwa, kandi ahamagarira kuri kode atarinze gushyiramo amafaranga.
Abakuru b’imidugudu nabo biyemeje gukora neza kurusha uko bakoraga, kuko izo terefone zizabafasha kujya batanga amakuru kugihe dore ko bamwe muri bo batari batunze terefone nk’uko Sunday Emmanuel umuybozi w’umudugudu wa Ruyaga abivuga.

Didier Musangwa uyobora umudugudu wa Gisuna mu murenge wa Byumba we yemeza ko izo telefone zizabafasha gukomeza umurava mu kazi kabo bakangurira abaturage kwitabira gahunda za leta.
Yavuze ko kuyobora abaturage bisaba ko baba hafi babigisha ibyiza byo gukurikiza gahunda za leta.
Mukarugarama Patricie nawe n’umuyobozi w’umudugudu wa rebero mu murenge wa Byumba avuga ko kuri we ari ibyo gushimira ubuyobozi bw’akarere, kuko bubafashije kubona telefone zo guhamagaza kandi batazajya bagoka bagura ikarita yo guhamagara.
Biyemeje ko bagiye gufatanya na Reta muri gahunda zose kugirango byibura bazagaragaze uruhare rwabo mu mihigo ya 2015.
Ikindi bizeye izi telefone zigiye kubafasha ngo ni uko ibyaha by’urugomo bizagabanuka cyane, kuko ababikoraga bazaba bikanga ko nibaramuka bumvise agiye gukora urugomo bazajya bahita bahamagara ubuybozi bwa polisi bukabatwara.
Ernestine Musanabera
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Natwe abariho ubu fone ziracyenewe kuko gutanga raporo biratugora
uburyo bwiza bow kubafasha gukora akazi neza , ibi rwsoe nibyo gushima ubuyobzi bukuru bw’igihugu, kandi aba bayobozi bumudugudu nabo bagakwiye gukomeza gusigasira ikizere baba baragiriwe nabaturage ndetse nabayobozi bakuru, bakora ibyo abaturage bifuza