Gicumbi: Abakiriya ba BK bayifata nk’akabando k’iminsi kabafashije kwagura ibikorwa
Abakiriya ba Banki ya Kigali (BK), by’umwihariko abo mu Karere ka Gicumbi, bavuga ko bayifata nk’akabando k’iminsi bitewe n’uburyo yabafashije kwagura ibikorwa byabo ikabavana ku rwego rumwe ikabageza ku rundi rwisumbuyeho.

Ni bimwe mu byo batangaje ku wa Gatatu tariki 11 Kamena 2025, ubwo umuyobozi mukuru wa BK n’itsinda yari ayoboye basuraga ako Karere, mu rwego rwo kureba no kuganira n’abakiriya babo kuri gahunda zitandukanye zijyanye n’uburyo barushaho kunoza imikorere n’imikoranire.
Nyuma yo gusura ibikorwa bya bamwe mu bakiriya ba BK birimo Diocèse ya Byumba, EAR Diocèse ya Byumba na Kaminuza y’Ikoranabuhanga n’Ubugeni ya Byumba (UTAB), habayeho umwanya wo gusangira no gusabana, abakiriya bashimira ubuyobozi bw’iyo banki kuri gahunda zitandukanye yabagejejeho, zirimo uburyo bwo gukoresha ikoranabuhanga bwarushijeho kubafasha kubona serivisi mu buryo bwihuse kandi bitabasabye kujya ku cyicaro.
Jean Claude Furaha acuruza ibinyobwa bya Bralirwa bakaba bahagarariye zone ya Rukomo na Rutare, avuga ko bamaze imyaka irenga 20 bakorana na BK, ku buryo imaze kubafasha mu bikorwa byinshi by’iterambere ry’ubucuruzi bwabo.
Ati "Twatangiye turangura ku modoka ntoya (Hirux), tujya kuri Fuso, uyu munsi turarangura ikamyo zikururana, kandi ni BK ibidufashamo iduha inguzanyo. Iyo ibiciro byazamutse ibidufashamo ikatwishingira muri Bralirwa kuko uko ibiciro bizamutse twebwe ubwacu ntabwo twabyishoboza."
Arongera ati "Ni nk’akabando k’iminsi kuko aho ufite intege nke irakunganira ubucuruzi bwawe bugashobora gutera imbere."

Umuyobozi Mukuru wa UTAB, Dr. Gilbert Munana, avuga ko mu myaka 20 iyo kaminuza igiye kumara ifunguye imiryango, ibikorwa byinshi bamaze kugeraho BK yabigizemo uruhare nk’ikigo batangiranye kandi biteguye gukomezanya bakagera ku bindi bikorwa byisumbuyeho.
Ati "Icyo navuga ni uko UTAB yiteguye gukomezanya na BK kugira ngo twembi dukomeze twaguke mu bintu bifatika. Dufite imishinga yo kubaka kuko abanyeshuri bacu bagomba kugira aho bakorera n’aho batuye, ibyo n’ingenzi. Ntabwo uwo munshinga uri kure, tuzahera ku mashuri n’ibiro hanyuma twubake amacumbi yabo."
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Emmanuel Nzabonimpa, yashimiye BK ku kuba ari umwe mu bafatanyabikorwa beza b’Akarere.
Ati "Ibikorwa remezo mubona bigenda bizamuka, iby’ubuhinzi, ubworozi dufite, turifuza ko dukomeza kubibanamo, dufitemo abacuruzi bakomeye ahangaha biteje imbere, dukomeze twiteze imbere, dukomeze dushyigikirane, ibikorwa mutuzanira mubimenyekanishe, muduhe amafaranga natwe twiteze imbere."
Umuyobozi Mukuru wa BK, Dr. Diane Karusisi, yashimiye imikorere n’imikoranire iri hagati ya BK n’abakiriya bayo mu Karere ka Gicumbi kuko mu buryo bw’imibare bahagaze neza.
Ati "Gicumbi ihagaze neza cyane mu buryo bwo kwiteza imbere. Mukomeze mudufate twebwe BK nk’umufatanyabikorwa muri byose, ku buryo nitugaruka hano tuzabona Gicumbi igeze ku yindi ntera, byadushimisha twese."

Ubuyobozi bwa BK busanzwe bukorera ingendo mu Turere mu rwego rwo kwegera, kuganiriza no gusobanurira abakiriya gahunda zayo zitandukanye.
Nyuma yo gusura Akarere ka Gicumbi, ubuyobozi bwa BK burakurikizaho gusura ibikorwa bitandukanye n’abakiriya bayo mu Karere ka Gatsibo.





Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|