Gicumbi: Abahoze ari abarembetsi ubu bariga ubwubatsi n’amashanyarazi

Abaturage 66 barimo abagore 14 biga mu ishami ry’ubwubatsi n’amashanyarazi muri Mukarange TVET School, barashimira ubuyobozi bwabafashije kureka ibiyobyabenge byari byarabagize imbata bakagana ishuri ry’imyuga.

Ni ishuri ryigamo abanyeshuri 278, aho icyiciro cy’abiga amezi atandatu kigizwe n’urubyiruko 154, abiga imyaka itatu barangije icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye 58 n’abakuze bahoze mu burembetsi batunda ibiyobyabwenge 66.

Iryo shuri ryubatswe bisabwe na Perezida Paul Kagame, mu rwego rwo gufasha abana batuye muri ako gace kwiga imyuga yabafasha guhanga imirimo hirindwa ubushomeri mu rubyiruko, kandi iyo mirimo igakorwa n’ababifitiye ubushobozi.

Ni no mu rwego rwo kurinda abakuze gukomeza kwishora mu bikorwa bibi by’uburembetsi, bahoze batunda ibiyobyabwenge na za magendu, hagamijwe kubaha ubumenyi buzabafasha kwiteza imbere.

Ubwo Kigali Today yasuraga ibikorwa byakozwe biri mu mihigo y’umwaka wa 2021-2022 y’Akarere ka Gicumbi igeze ku musozo, yasuye n’iryo shuri, bamwe mu baryigamo bagaragaza akamaro ribafitiye, nyuma y’ubuzima bubi babagamo.

Nshimiyimana Bernard, umwe mu bahoze ari abarembetsi, ati “Twirirwaga dutunda kanyanga inzego z’umutekano zikatwirukankana dufite ibisongo natwe tukabarwanya, ariko bitewe n’uko Perezida Kagame yadutekerejeho atwubakira ishuri tuza hano kwiga imyuga. Ubu ntabwo nagaruka muri kanyanga, ubu tumaze kumenya kubaka, ndetse n’uwo tubonye atunda kanyanga turamwigisha yakwanga tukamutungira agatoki ubuyobozi”.

Arongera ati “Ubu inzu zanjye mu rugo zendaga kungwaho ariko namaze kuzisana. Ubu ngera mu rugo ngafata umwiko nkubaka. Ubumenyi mfite mu bwubatsi buzanteza imbere, ndibuka igihe nataye nirirwa nasinze kanyanga bikambabaza. Abantu bakibirimo nta mumaro wabyo, nk’ubu tumaze amezi atatu gusa twiga kandi twamaze kumenya kubaka, ibaze igihe tuzaba turangije umwaka, tuzaba dushakishwa ku isoko ry’umurimo”.

Umugore witwa Tumukunde Devota, ati “Nahoraga muri Uganda nanyuze inzira zitemewe (panya) nkora forode (kurembeka), Perezida Kagame aba arantekereje banzana kwiga imyuga. Mbere nirirwaga mpangayitse mu mashyamba nikoreye magendu. Perezida wacu yarakoze ndizera ko nzaba umuntu ukomeye witunze, kuko ubwonko bwamaze gufunguka, ubwubatsi maze kubumenya neza”.

Mugarura Félicien na we ati “Naje gukarishya umwuga, nari umurembetsi wa wundi uteye ubwoba, nkikorera kanyanga nyivanye muri Uganda, nitwe twayikwizakwizaga mu Rwanda, ntacyo byatumariye twabikuragamo imvune tukarara tugenda”.

Arongera ati “Naje hano ari uko Perezida wa Repubulika atugiriye inama ngo twige imyuga. Ubu kubaka tumaze kubimenya, uyu mwuga uzamfasha ni wo uzasimbura uwo kwikorera kanyanga, ubu kanyanga twarayiretse burundu twibereye mu mwuga, Perezida wacu yarakoze cyane ibintu twarimo byari bibabaje”.

Iryo shuri rya Mukarange TVET ryo mu Murenge wa Mukarange mu Karere ka Gicumbi, ryafunguye imiryango tariki 18 Ukwakira 2021.

Umuyobozi wa Mukarange TVET School
Umuyobozi wa Mukarange TVET School

Habimana James, Umuyobozi w’iryo shuri, aravuga ko ryaziye igihe kuko uruhare rwaryo rukomeje kugaragara, hagendewe ku bumenyi buhabwa ingeri zinyuranye z’abaturage barimo urubyiruko n’abakuru.

Ati “Ibyiciro bitatu by’abiga muri iri shuri, bose bariga neza. Iki kigo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yatuzaniye, bwari uburyo bwo kugira ngo abanyeshuri ba hano hafi cyangwa abaturutse ahandi babashe kubona ubumenyi cyane cyane mu bijyanye no guhanga imirimo. Birumvikana ko dushaka ko abo twigisha barangiza gahunda z’amasomo atangwa bose bafite ubushobozi bwo guhanga umurimo”.

Avuga ko uretse guhanga umurimo no kuwunoza hirindwa ubushomeri, ngo iryo shuri rifasha kwirinda urujya n’uruza rw’abantu bajyaga bajya mu bindi bihugu gushakayo ubumenyi mu myuga, no kurwanya abajyaga gutunda ibiyobyabwenge na magendu.

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi, Uwera Parfaite, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, avuga ko Mukarange TVET School ikomeje kuba igisubizo mu gufasha abaturage kwihangira imirimo no kurindwa uburembetsi bwari bumaze gufata indi ntera muri ako karere.

Avuga ko mu mihigo y’umwaka wa 2021/2022 y’Akarere iri kugera ku musozo, hari ibindi bikorwa binyuranye byafashije abaturage kubona umurimo aho abasaga 1600 bavanywe mu bikorwa by’uburembetsi bakaba bari mu bikorwa byo gutunganya imihanda hirya no hino mu mirenge.

Uwo muyobozi avuga ko uretse Mukarange TVET yakira abahoze ari abarembetsi, bigishwa ubwubatsi n’amashanyarazi, hari n’abandi bari muri TVET ya Cyumba n’andi mashuri ari mu murenge wa Manyagiro n’uwa Kibari bakabakaba 500.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka