Gicumbi: Abafite ubumuga baramagana ababyeyi bamwe bagihisha abana bafite ubumuga
Abafite ubumuga bo mukarere ka Gicumbi baramaganira kure ababyeyi bamwe bagifite imyumvire yo guhisha abana bavukanye ubumuga bigatuma abo bana batabarurwa ndetse ugasanga babheza mu muryango Nyarwanda.
Ubwo abafite ubumuga bari bateraniye munama yo gusuzuma ishyirwa mu byiciro bitewe n’ubumuga bwa buri muntu kuri uyu wa gatanu tariki 12/9/2014, baje gusanga hari ababyeyi bamwe batajya bagaragaza abana babyaye kuko bafite ubumuga.

Habarimana Jacques ni umuhuzabikorwa w’inama y’abafite ubumuga mu murenge wa Kageyo avuga ko nyuma yo kumenya ko hari ababyeyi bagifite imyumvire yo guhisha abana bavukanye ubumuga bagiye kubihagurukira bakora ubukangurambaga bityo abo bana bakoya kuvutswa uburenganzira bwabo.
Asanga ari imyumvire ikiri hasi kuko umwana wavukanye ubumuga aba ari umwana nk’abandi ndetse ko yagombye kwitabwaho nk’umwana udafite ubumuga.

Nsengiyumva Celestin uhagarariye ianam y’abafite ubumuga mu murenge wa Giti avuga ko afite abaturanyi be bafite umwana ufite ubumuga ariko bamuhisha munzu ntibatume ajya ahagaragara.
Atanga urugero ku muryango wa Rulinda Fabienna Nyirahire Claudine ufite umwana ufite ubumuga aho avuga ko uwo muryango ujya ufata uwo mwana bakamukingirana munzu.
Ngo ubwo yasangaga uwo Nyirahire Claudine yakingiranye uwo mwana yaramutonganyije anamusaba ko atakongera gukorera uwo mwana ibikorwa birimo no kumukingirana kuko ari umwana nk’abandi.
Ngo nyuma yakomeje kumwigisha ububi bwo guhisha munzu uwo mwana ariko ntiyabyumva. Kuri we asanga bazakomeza gukora ubukangurambaga kugirango ababyeyi nkabo bacike kungeso yo guheza abana babo kuko bafite ubumuga.
Muri uku guhisha aba bana byateje ikibazo cyo gusigara batabaruwe ngo bashyirwe mubyiciro nk’abandi bose dore ko gushyira mubyiciro abafite ubumuga bizabafasha guhabwa ubufasha bwibanze hakurikijwe buri kiciro umuntu arimo.
Kuri iki kibazo cyo guhisha abana munzu bafite ubumuga cyagarutsweho na Nkundayezu Eric marie Giaume aho avuga ko ababyeyi bari bakwiye kubicikaho burundu.
Uwo ni umuco mubi ugomba kurandurwa, Kera bavugaga ko uwavukanye ubumuga bavugaga ko ari umuvumio cg igihano cy’imana kubera ibintu bibi byabeye muri uwo muryango.
Avuga ko we yahuye n’ikibazo aho abereye umuhuzabikorwa mu mu murenge wa Miyove igihe abaganga bari kubashyira mubyiciro bageze ahantu hari umusore ubana n’ubumuga bw’uruhu bazwi ku izina rya Nyamweru ariruka aziko baje kumushakaho umuti wo kumujyana mubapfumu cyangwa kumukuraho ibindi bice by’umubiri ngo babikuremo umuti.
Gusa asanga hakenewe ubukangurambaga kuri iyo miryango ifite abana bafite ubumuga kugirango nabo bakorerwe ubuvugizi babashe kwiga.
Karanganwa Jean Bosco ari mubagize inama nkuru y’afite ubumuga akaba ashinzwe amategeko ku rwego rw’igihugu avuga n’ubwo hakigaragara ababyeyi benshi bafite imyumvire yo guhisha aban babo bafite ubumuga biterwa n’imyumvire.
Ngo bazakomeza gukora ubuvugizi kugirango abo bana babo bashyirwe mu byiciriro. Ibyo kandi bizatuma nabo bana basha no kuba bakwiga bakurikije ubumuga bafite.
Ubu mu karere kose ka Gicumbi igikorwa cyo gushyira abantu mu byiciro bimaze gukorwa mu mirenge 19 muri 21 igize aka karere ariko haka hateganywa no kongera kubarura abacikanywe niryo barura kugirango bose bahabwe ubufasha.
Ernestine Musanabera
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|