Gicumbi: 17 bafatiwe mu rugo rwahinduwe akabari banywa ‘dunda ubwonko’

Ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki ya 12 Nyakanga 2021 ahagana saa tatu z’ijoro, abapolisi bakorera mu Karere ka Gicumbi muri sitasiyo ya Rutare bafatiye abantu 17 mu rugo rwa Ntezimana w’imyaka 37, utuye mu Murenge wa Nyamiyaga, Akagari ka Kiziba, Umudugudu wa Rwingwe.

Bafashwe bahinduye urugo akabari
Bafashwe bahinduye urugo akabari

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gicumbi, SP Jean Bosco Minani, yavuze ko ku mugoroba wa tariki ya 12 Nyakanga abaturage batanze amakuru ko kwa Ntezimana himuriwe akabari. Abapolisi bagiyeyo basanga koko hariyo akabari, abantu barimo kunywa inzoga barenze ku mabwiriza yose.

Ati “Tukimara kumenya ayo makuru twagiye mu rugo rwa Ntezimana ahagana saa tatu z’ijoro, igihe ingendo ziba zitemewe (Curfew). Twahasanze abantu 17 barimo kunywa inzoga na yo itemewe ikunze kwitwa Dunda ubwonko. Nyiri urugo (Ntezimana) yahise acika hafatwa umukozi we wamucururizaga izo nzoga witwa Tuyisenge Donati w’imyaka 19”.

SP Minani yashimiye abaturage batanze amakuru ariko agaya bariya barenze ku mabwiriza yo kurwanya ikwirakwira rya Covid-19.

Ati “Bariya bantu bari barenze ku mabwiriza menshi yo kurwanya Covid-19. Kubera ko utubari tutemewe bafashe urugo baruhindura akabari byongeye na ko gacuruza inzoga zitemewe mu Rwanda, bari barengeje amasaha yo kuba bageze mu ngo zabo (Curfew), nta gapfukamunwa bari bambaye nta n’intera yari hagati y’umuntu n’undi”.

Yakomeje avuga ko urebye ahantu barimo kunywera izonga ubwaho hakorohereza icyorezo cya Covid-19 gukwirakwira bitewe n’ukuntu bari begeranye kandi hashyushye, nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.

Abafashwe bahise bajyanwa ku biro by’Umurenge wa Nyamiyaga kugira ngo baganirizwe ku bukana bw’icyorezo cya Covid-19 n’uko barushaho kucyirinda. Nyuma inzego zibishinzwe zabaciye amande, bajyanwa mu kato kugira ngo bapimwe harebwe ko hatarimo abanduye icyo cyorezo.

Nyiri urugo aracyarimo gushakishwa ariko uwacuruzaga inzoga ari we Tuyisenge yaciwe amande angana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100 ndetse afungwa iminsi 7 nk’uko amabwiriza yo kurwanya icyorezo cya Covid-19 mu Karere ka Gicumbi abiteganya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Birakwiye ko babihanirwa rwose,,

Tumurere eric yanditse ku itariki ya: 14-07-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka