Gereza ya Rubavu yahawe toni 2 z’ibirayi n’abadiventiste b’intara ya Mudende
Abadiventiste b’intara ya Mudende mu karere ka Rubavu bageneye abagororwa bo muri gereza ya Rubavu toni ebyiri z’ibirayi. Iki gikorwa cyashimwe n’ubuyobozi bwa gereza ya Rubavu kuko byungura byinshi mu mibereho y’imfungwa n’abagororwa.
Abadiventiste b’intara ya Mudende bavuga ko ibi birayi babitanze batekereza imfungwa n’abagororwa badafite ababagemurira kandi biri mu rwego rwo kubifuriza iminsi mikuru myiza; nk’uko byatangajwe na Domitire Nyiramahirwe uyobora Abadiventiste mu burengerazuba.
Inkunga y’ibirayi yatanzwe muri gereza ya Rubavu yakusanyijwe n’abizera bo mu mirenge ya Mudende, Bugeshi n’igice gito cy’umurenge wa Kabatwa mu karere ka Nyabihu. Mbere yo gushyikirizwa inkunga y’ibiribwa, abagororwa babanje kubasangiza ijambo ry’Imana.
Ubuyobozi bwa gereza buvuga ko uretse ubufasha amatorero agenera abafungwa n’abagororwa ngo no kuza gusura abagororwa n’imfungwa no kubigisha ijambo ry’Imana bibarema umutima bamwe bikabaviramo kwihana bagahinduka ku buryo byubaka umuryango nyarwanda.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|