Polisi yamaze guhagarika Inkongi yibasiye gereza ya Nyarugenge izwi nka 1930
Guhera mu masaha ya saa cyenda n’iminota hafi 30 Gereza ya Nyarugenge izwi ku izina rya 1930, yibasiwe n’inkongi y’umuriro.

Abagororwa bigarara ko bahunze umuriro buriye hejuru.
Igikorwa cyo kuzimya iyi nkongi bigaragara ko ari nyinshi, kiri gukorwa na Polisi , Ingabo bafatanyije n’urwego rw’amagereza.

Igikorwa cyo kuzimya uyu muriro kirakomeje aho kugeza ubu hamaze kugera imodoka za Kizimyamwoto zigera kuri esheshatu.
ACP Jean Baptiste Seminega ushinzwe ubutabazi no guhangana n’inkongi yatangaje ko batabajwe bagatabara byihuse, bakaba bamaze kuzimya igice gicumbikiye abagororwa bagera ku 4000.
Minisitiri Busingye Johnston ufite mu nshingano urwego rushinzwe imfungwa n’amagereza, yatangaje ko muri iyi nkongi bagishakisha icyayiteye nta muntu yahitanye.
Yagize ati’’ Umugororwa umwe ni we wakomerekeye bikomeye muri iyi nkongi, abandi babiri bakomeretse byoroheje barimo gufashwa guhunga inkongi’’.
Yavuze kandi ko bagiye gukora ibishoboka byose bagasubiza ibintu mu buryo, ubuzima bugakomeza muri gerega.
Iyi nkongi yangije ibintu bitandukanye birimo ibikoresho abagororwa bifashisha mu buzima busanzwe, birimo iby’isuku n’ibiryamirwa.
Ohereza igitekerezo
|
nibavuze abobagororwa
Ibigeragezo Iyo Bije Ibisubizo Biba Biri Hafi Kuza Ithink That May God Knowns Them All.
Bihangane ababuriye ibyabo muri yo nkongi yagereza
Nibarebe Neza Icyateye Iyinkongi
Nibihangane Imana irabazi uzikurara urwantambi sha unanafunze
birababaje kabisa
Nshimiye ishami rya RNP rizimya inkongi ubunyamwuga bagaragaje bahangana n’iyi nkongi. sinabura no gushimira inzego zindi z’umutekano zagize uruhare muri iki kibazo.
turibaza ukunu porisi yabashije kuzimya iyonkongi yumuriro ese harabacitse harapfuye ese porise aratanga ihumure kubafite imiryango yabo mujyire icyomuyibwira.