Gereza ya Muhanga yahiye ariko ntawahasize ubuzima
Gereza ya Muhanga iherereye mu karere ka Muhanga mu ntara y’amajyepfo yibasiwe n’inkongi y’umuriro mu ma saa sita z’amanywa ku wa gatatu tariki 04/06/2014, igice cyayo kibamo abagororwa kirakongoka.
Imyotsi myinshi y’umukara n’umuriro wagurumanaga mu kirere bituruka muri iyo gereza iherereye ahantu hitegeye umujyi wa Muhanga, ni kimwe mu byagaragaje ko yibasiwe n’inkongi y’umuriro, bityo abaturage batari bake bari mu mujyi bahita bahurura.
Kimwe mu byahise bikorwa mu buryo bwihuse ni ugukusanyiriza abafungiyemo mu gice cyayo cyo haruguru kitahiye baba ari ho bacungirwa umutekano.
Nka nyuma y’isaha imwe yari ishize gereza irimo gushya, imodoka z’ubutabazi za polisi zahasesekaye, zitangira kuzimya umuriro wari ugifite ubukana.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’amajyepfo, Chief Superitendent Hubert Gashagaza, yatangaje ko icyateye iyo nkongi kitabashije guhita kimenyekana, yongeraho ko nta watakarije ubuzima muri iyo nkongi y’umuriro.
Ati “byabaye abagororwa bose bari hanze kuko hari gahunda yo gutera imiti yica udukoko, n’abanyantege nke babashije kurokoka kuko bavanwe aho bari bari.”
Iyo nkongi y’umuriro yatumye bamwe mu bageze aho yabereye bongera kugaragaza ikibazo cy’imodoka zabugenewe zijya kuzimya umuriro hirya no hino mu gihugu ziturutse i Kigali, rimwe na rimwe zikagerayo zisanga byinshi byamaze kwangirika.
Umuvugizi wa polisi mu ntara y’Amajyepfo yasobanuye ko mu rwego rwo gukemura icyo kibazo, Intara y’Amajyepfo ifite gahunda yo kugabanya uturere tuyigize mu matsinda atatu, noneho buri tsinda rigafatanya kugura imodoka izajya yifashishwa n’utwo turere mu kuzimya umuriro mu gihe hari aho wadutse. Kugura izo modoka ngo bishobora kuzaba byamaze gukorwa mu mwaka utaha.
Kugeza mu ma saa cyenda n’igice, umuriro wari umaze kugabanuka kuko mu kuwuzimya hifashishijwe imodoka ebyiri za Polisi zikoreshwa mu kuzimya umuriro. Gereza ya Muhanga icumbikiye abagororwa basaga 5880.
Amafoto agaragaza uko byifashe.








Hakizimana Malachie
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
aRIKO BYA BYANA BYIGIZE IBI TERORISTE BYIGEZE GUTWIKA AMASHULI YO MU BYIMANA NIBA HARI IBIFUNGIYE MURI GEREZA YA MUHANGA NTABWO BYABA ARIBYO BYONGEYE GUKORA IBARA ,MUGENZURE MUREBE KUKO BARIYA BANA BATWITSE INSHURO ZIRENGA IMWE AMASHULI NI ABO KWITONDERA......
Ndi inyanza nukuri imana ninziza yoyabarinze gusa nimwihangane turabakunda cyane kdi namwe mwihane musenge kdi tuzabacumbikira mweze
U Rwanda ruhora ruri a la UNE!!!
nizere ko NTAGANDA BERNARD, na MUSHAYIDI bakiri bazima...
n’ubwo hari abashinzwe umutekano mumpande zose ariko n’abaturage nabo birabareba nabo bagomba kuba ijisho riturebera uwaduca murihumye akabayanyura kuruhande uwamubona wese yatabazaaaaaa!!!!!!!!!!