Gereza ya Kimironko yafashwe n’inkongi hakomereka abagororwa barindwi
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 31 Werurwe 2017, Gereza ya Kimironko yafashwe n’inkongi y’umuriro, abagororwa barindwi bakomereka ku buryo bworoheje bagerageza kuyihunga.

Impamvu yateye iyo mpanuka y’inkongi ntiramenyekana, ariko ngo yatangiye ahagana mu ma saa mbiri n’igice z’igitondo, ihera mu byumba bitatu by’abagororwa yangiza ibikoresho bifashisha mu buzima bwa buri munsi, nk’uko Komiseri Mukuru ushinzwe ikigo gishinzwe imfungwa n’abagororwa RCS , George Rwigamba yabitangaje.
Yavuze kandi ko nyuma y’uko iyi gereza ifatwa n’umuriro hahise hakazwa umutekabno ku buryo nta mugororwa n’umwe uyifungiyemo watorotse.
Ati "Hagiye gutangira iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye iyi nkongi n’ingano y’ibyangirikiyemo".
Ishami rya Polisi rishinzwe guhangana n’inkongi ryitwaje imodoka zigera kuri enye zifashishwa mu kuzimya inkongi, nizo zitabajwe zibasha guhagarika iyi nkongi itarangiza cyane iyi gereza.





Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
nge numva muma gereza hakoreshwa imirasire y,izuba kuko amashanyarazi ari giteza ibibazo urugero:mobisol nibindi
nibyiza ubwo ubutabazi bwabonetse mugihe cyihuse
icyo kigo gishinzwe gukora ubutabazi gikomereze aho