Generateri ya “KIE” ya miliyoni 39Frw yahiye irakongoka
Imashini itanga amashanyarazi (Generator) yo muri kaminuza y’u Rwanda ishami ry’Uburezi, yahoze yitwa KIE, yahiye irakongoka ku mpamvu zitaramenyekana.
Igitangira kugurumana ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu tariki 26 Gashyantare 2016, hitabajwe twa kizimyamoto duto twa sosiyete icunga umutekano muri iki kigo biba iby’ubusa.

Byananiranye kugeza n’aho biyambaje itaka, umuriro ubona kugabanya umurego, nk’uko bamwe mu banyeshuri bari hafi y’aho iyi mpanuka babitangaje.
Bemeza ko na bo batazi uko byagenze kuko ngo babonye ishya, nk’uko uwitwa Byringiro Elysée wirebeye iyi nkongi imbonankubone yabitangaje.
Yagize ati “Twatangiye tubona hapfupfunyuka umwotsi ntitwamenya ibibaye, hashize akanya umuriro utangira kugurumana ni bwo abashinzwe umutekano batangiye kugerageza kuwuzimya.”

Uyu munyeshuri yakomeje avuga ko abazimyaga uyu muriro na bo ngo wabonaga batabizobereyemo, kuko ahanini n’ibyuma bifashishaga byanze gukora nk’uko bari babyiteze bituma umuriro urushaho kwiyongera kugeza hiyambajwe itaka.
Imodoka izimya umuriro ya Polisi y’Igihugu yahageze nka nyuma y’iminota 30, ariko nta cyo yaramiye kuko n’ubundi umuriro wasaga n’uwazimye.
Sibomana Yusufu, umukozi ushinzwe ibijyanye n’amashanyarazi muri iki kigo avuga ko ibikoresho bitabaje byananiwe.

Ati “Ibikoresho tugira hano ni ibyo gufasha mu gihe hari umuriro muke ari yo mpamvu byaganjijwe kuko umuriro wasabaga imbaraga nyinshi kugira ngo uzime.”
Yakomeje avuga ko kugeza ubu nta kintu kizwi cyateye iyi mpanuka kuko ngo iyi mashini yaherukaga gukorerwa isuzuma mu rwego rwo kuyifata neza.

Iyi mashini yahiye ngo yari ishinzwe gutanga umuriro mu nzu irimo ibyuma by’ikoranabuhanga rya "Internet" izwi ku izina rya 4G ikoreshwa mu gace ka Kimironko, gusa ngo irahita isimburwa.
Ohereza igitekerezo
|