General Mugaragu wari umuyobozi muri FDLR yishwe
General Leodomir Mugaragu, umwe mu bayobozi bakuru bo mu mutwe wa FDLR umuryango mpuzamahanga ufata nk’umutwe w’iterabwoba, kuwa Gatanu ushize yishwe n’umwe mu ngabo yo mu mutwe wa Mai Mai nawo ukorera mu mashyamba ya Congo.
AfroAmerika Network yatangaje iyi nkuru, ivuga ko General Mugaragu yishwe n’umuntu wabashije gucengera mu birindiro yabagamo biherereye mu gace ka Walikale kari mu burasirazuba bwa Congo.
Ingabo za MONUSCO nazo zemeje urupfu rw’uyu mugabo wari muri bake bari basigaye mu ngabo Ex FAR bazi urugamba.
Urupfu rya Gen Mugaragu ruje rukurikira urwa Colonel Jean Marie Vianney Kanzeguhera bitaga Col Sadiki wishwe mu Gushyingo 2011.
Mugaragu yari mu bihano byo kutagira aho yerekeza, yafatiwe n’Akanama k’Umutekano k’Umuryango w’Abibumbye kubera ibyaha yashinjwaga by’intambara n’iyicarubozo.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
erega uretse natwe ubwacu, nimana izajya iduhorera abo bagizi ba nabi.basize bakoze ibara murwanda no muri congo bagezeyo bakomeza kwica.