General Kazura yakiriwe na mugenzi we w’u Bufaransa

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura uri mu ruzinduko rw’akazi mu Bufaransa, yakiriwe na mugenzi w’icyo gihugu, Gen Thierry Burkhard.

Urubuga rwa Etat major y’u Bufaransa, rwatangaje ko abo bayobozi bombi ibiganiro bagiranye byibanze ku bibazo by’umutekano muri Afurika, ndetse n’umubano hagati y’ibihugu byombi.

Gen Burkhard yagize ati “Ikiganiro ejo nagiranye na mugenzi wanjye w’u Rwanda, Gen Kazura, twunguranye ibitekerezo ku kibazo cy’umutekano muri Afurika yo Hagati no mu Majyepfo, no ku biganiro by’umubano wa gisirikare hagati y’u Bufaransa n’u Rwanda.”

Gen Kazura, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, ku wa Mbere tariki 14 Werurwe 2022, nibwo yerekeje mu Bufaransa mu ruzinduko rw’iminsi itatu, ku butumire bw’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’icyo gihugu.

Muri urwo ruzinduko, Gen Kazura yaherekejwe n’abandi basirikare bakuru bo mu Ngabo z’u Rwanda barimo Brig. Gen Patrick Karuretwa, ushinzwe imikoranire mpuzamahanga mu Ngabo z’u Rwanda, Brig Gen Vincent Nyakarundi, Umuyobozi ushinzwe Ubutasi bwa Gisirikare na Col. Jean Chrysostome Ngendahimana, uyobora ishami ry’imyitozo n’ibikorwa mu Ngabo z’u Rwanda.

Urwo ruzinduko ruje nyuma y’intambwe yatewe mu rwego rwo kuzahura umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa, wari warasubijwe inyuma n’uruhare rw’icyo gihugu mu bikorwa byagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umubano watangiye gusubira mu buryo bigizwemo uruhare na Perezida Emmanuel Macron, utarahwemye kugaragaza ubushake mu kwemera amakosa y’igihugu cye no kongera kubyutsa umubano n’u Rwanda, ndetse muri Gicurasi 2021, Perezida Macron akaba yaragiriye uruzinduko rwe rw’amateka mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka