Gen Zokoue Bienvenu yashimye imikorere y’ishuri rya Polisi y’u Rwanda rya Gishari

Ku wa Kabiri tariki 15 Gashyantare 2022, Umuyobozi mukuru wa Polisi ya Santrafurika, General Zokoue Bienvenu n’intumwa ayoboye, basuye ishuri ry’amahugurwa rya Polisi y’u Rwanda riherereye mu Karere ka Rwamagana, Umurenge wa Gishari (PTS-Gishari).

Uyu mushyitsi yakiriwe n’Umuyobozi wa PTS-Gishari, CP Robert Niyonshuti, amuha ishusho y’iri shuri n’amahugurwa atandukanye ahatangirwa.

CP Niyonshuti yagize ati "Iri shuri ritanga amahugurwa atandukanye, hari ahabwa abitegura kuba abapolisi bato (Basic Course), abitegura kuba ba Ofisiye bato (Cadet Course), abitegura kujya mu butumwa bw’amahoro, amahugurwa ahabwa aba DASSO n’andi atandukanye."

General Zokoue yasuye ahantu hatandukanye muri iryo shuri yirebera amahugurwa arimo gutangwa, anareba ibikorwaremezo birimo. Yashimiye Polisi y’u Rwanda ku mahugurwa itanga ndetse n’ibikoresho bijyanye n’igihe bikoreshwa muri iri shuri.

Yagize ati "Nishimiye gusura u Rwanda kuko turimo kuhungukira ibintu byinshi, twakiriwe neza kandi turimo kwerekwa ibintu byiza birimo amahugurwa atangirwa muri iri shuri. Twiyemeje ko natwe bamwe mu bapolisi bacu bazaza guhugurirwa inaha."

Yakomeje avuga ko amasezerano y’ubufatanye yasinywe ku wa Mbere tariki ya 14 Gashyantare 2022, hagati ya Polisi y’u Rwanda na Polisi ya Santrafurika, ari umwanya mwiza kuri bo, kuba bakohereza abapolisi mu Rwanda bakaza kuhakura ubumenyi.

Uwo muyobozi mukuru wa Polisi ya Santrafurika ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’icyumweru, yahageze ku itariki 13 Gashyantare 2022, ku ya 14 Gashyantare 2022 akaba yarasuye Polisi y’u Rwanda ku kicaro gikuru cyayo ku Kacyiru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka