Gen(Rtd) Kabarebe yibukije urubyiruko indangagaciro zatumye RPA itsinda urugamba
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere, Gen (Rtd) James Kabarebe yashimangiye ko intsinzi y’Ingabo zahoze ari iza RPA, yashingiye ku ndangagaciro zirimo gukunda Igihugu, ikinyabupfura ndetse no gushikama ku ntego zisobanutse kandi zifite icyerekezo.

Gen (Rtd) James Kabarebe, yabigarutseho ubwo yaganirizaga urubyiruko rwitabiriye Itorero Indangamirwa icyiciro cya 15, mu kiganiro ku mateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu n’uruhare rw’urubyiruko mu gusigasira ibyo u Rwanda rumaze kugeraho ndetse no kubaka ejo hazaza heza.
Yavuze ko izo ndangagaciro zaranze Ingabo zahoze ari iza RPA, ari ingenzi kandi zigomba gukomeza kubakirwaho, kubera ko Igihugu gishingiye ku kiragano gishya kandi kigizwe n’urubyiruko mu gukomeza kwimakaza umurage wo kwibohora no kugira uruhare rukomeye mu iterambere ry’u Rwanda.

Itorero ry’Indangamirwa, Icyiciro cya 15, riri kubera mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba mu Karere ka Burera kuva tariki 1 Nyakanga kugeza ku ya 14 Kanama 2025.
Iri torero rihurije hamwe urubyiruko rw’Abanyarwanda baba cyangwa biga mu mahanga, abiga mu mashuri mpuzamahanga yo mu Rwanda, ababaye Indashyikirwa ku Rugerero rw’Inkomezabigwi icyiciro cya 12 ndetse n’abayobozi b’urubyiruko.

Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|