Gen (Rtd) James Kabarebe yakiriye Ambasaderi wa Israel mu Rwanda

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Gen (Rtd) James Kabarebe, yakiriye Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Madamu Einat Weiss, baganira uko ibihugu byombi byarushaho gushimangira ubufatanye.

Ni ibiganiro byabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Ukwakira 2023, nk’uko Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’ubutwererane yabitangaje.

Gen (Rtd) James Kabarebe na Ambasaderi Einat, biyemeje gushimangira umubano n’ubufatanye mu ngeri zitandukanye hagati ya Israel n’u Rwanda.

Ibihugu byombi mu 2020, byashyize umukono ku masezerano Imikoranire mu guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, uburezi, kongera ubushobozi bw’abanyarwanda mu bijyanye n’ikoranabuhanga ndetse no guteza imbere urwego rw’abikorera kugira ngo rushobore gutanga ibisubizo by’ibibazo hifashishijwe ikoranabuhanga, ni bimwe mu bikubiye mu masezerano y’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Israel.

Ku ya 16 Kanama 2023, nibwo Ambasaderi Einat Weiss wasimbuye Dr Ron Adam wari umaze imyaka hafi itanu ari Ambasaderi wa Israel mu Rwanda yashyikirije Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Dr Vince Biruta impapuro zimwererera guhagararira inyungu za Israel mu Rwanda.

Ambasaderi Einat agiranye ibiganiro n’Umunyamabanga wa Leta muri MINAFET, Gen (Rtd) James Kabarebe mugihe igihugu cye kiri mu bibazo by’intambara gihanganyemo n’umutwe wa Hamas.

Mu gitondo cyo ku wa Gatandatu, tariki ya 7 Ukwakira 2023, ni bwo Umutwe wa Hamas mu buryo butunguranye wagabye igitero kuri Israel. Icyo gihe abarwanyi bawo barashe ibisasu biremereye hirya no hino.

U Rwanda rubinyujije muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga, rwamaganye igitero cya Hamas, rwihanganisha Israel ndetse rusaba ko habaho guhosha umwuka mubi hagati y’impande zombi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka