Gen (Rtd) James Kabarebe yakiriye Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Gen (Rtd) James Kabarebe, ku wa 11 Ukwakira 2023, yakiriye Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Isao Fukushima, bagirana ibiganiro bitandukanye.

Amb. Isao Fukushima ubwo yakirwaga na Gen (Rtd) James Kabarebe
Amb. Isao Fukushima ubwo yakirwaga na Gen (Rtd) James Kabarebe

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane (MINAFFET), ivuga ko ibiganiro byabo byibanze ku gushimangira umubano mwiza usanzwe hagati y’ibihugu byombi, ndetse n’uburyo barushaho gukomeza ubuhahirane busanzweho.

U Rwanda n’u Buyapani bisanzwe bifite imikoranire myiza, ndetse muri uku kwezi k’Ukwakira, Guverinoma zombi ziherutse gushyira umukono ku masezerano y’ikoranabuhanga rishya mu gutwara abantu n’ibintu, mu rwego rwo koroshya uburyo bwo guteza imbere ubwikorezi rusange.

Biteganijwe ko umushinga uzagira uruhare mu kuzamura urujya n’uruza mu mihanda ya Kigali, binyuze mu guteza imbere uburyo bwo kugenzura ibinyabiziga n’uko ibimenyetso byubahirizwa mu mihanda.

Gen (Rtd) James Kabarebe, kandi yakiriye Ambasaderi w’u Burusiya mu Rwanda, Karén Chalyan. Ibiganiro byabo byibanze ku gushyira imbaraga ku mubano usanzweho hagati y’ibihugu byombi.

Umubano w’ibi bihugu ushimangirwa n’urugendo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergey Lavrov, yagiriye mu Rwanda muri 2018 maze akakirwa na Perezida w’ u Rwanda, Paul Kagame, bakaganira ku mubano w’ibihugu byombi, nyuma yaho agasura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, ruruhukiyemo imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka