Gen Patrick Nyamvumba yasabiwe kuba Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania

General Patrick Nyamvumba yasabiwe guhagararira u Rwanda muri Tanzania, naho Fatou Harerimana asabirwa guhagararira u Rwanda muri Pakistan.

General Patrick Nyamvumba
General Patrick Nyamvumba

Ibi ni bimwe mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Kabiri tariki 27 Gashyantare 2024 iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Gen Nyamvumba yari amaze igihe nta mwanya w’ubuyobozi yumvikanaho, akaba yari yarigeze guhagarikwa ku mirimo yariho tariki 27 Mata 2020, ubwo hasohokaga itangazo rya Minisitiri w’Intebe rimenyesha ko Perezida Paul Kagame yavanye Gen Patrick Nyamvumba ku mwanya wa Minisitiri w’Umutekano ku mpamvu z’uko yarimo akorwaho iperereza.

Gen Patrick Nyamvumba yari yahawe uyu mwanya tariki 04 Ugushyingo 2019 avuye ku mwanya w’Umugaba Mukuru w’Ingabo yari amazeho imyaka itandatu, icyo gihe asimburwa na Gen Jean Bosco Kazura.

Iyi Minisiteri y’Umutekano General Nyamvumba yari amaze amezi atandatu ayoboye, yaje kuvanwaho mu 2016, yongera gusubizwaho muri 2019.

Gen Nyamvumba wavutse mu 1967, yagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda tariki 23 Kamena 2013 asimbuye Lt Gen Charles Kayonga wari usanzwe ari Umugaba Mukuru w’Ingabo.

Icyo gihe Gen. Nyamvumba yari asoje imirimo ye nk’Umuyobozi w’Ingabo za ONU zibungabunga amahoro mu gace ka Darfur (UNAMID), yayoboye kuva mu 2009 kugeza muri 2013.

Gen Patrick Nyamvumba yarangije mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare muri Nigeria ndetse yize no mu Ishuri Rikuru rya gisirikare muri Zambia ryitwa Zambia Defence Services Command and Staff College. Nyuma yaho yize mu Ishuri rikuru ry’ingabo ryigisha amahoro muri Afurika y’Epfo muri 2003.

Gen Patrick Nyamvumba, afite kandi ubunararibonye mu bijyanye n’amahugurwa n’inama zitandukanye ku bijyanye n’ivugurura ry’ inzego z’umutekano (Security Sector Reform), amategeko mpuzamahanga agenga Intambara, ibikorwa byo kubungabunga amahoro ndetse n’amahugurwa y’abayobozi bari ku rwego rwo hejuru yagiye abera muri Afurika no muri Amerika.

Gen Nyamvumba yakoze imirimo itandukanye mu ngabo z’u Rwanda, irimo kuyobora Batayo y’Ingabo zirwanira ku butaka mu 1995, umutwe ushinzwe imodoka z’intambara mu 1996 ndetse no kuyobora Brigade y’Ingabo zirwanira ku butaka mu 1997.

Hagati ya 1998 na 1999, yabaye umuyobozi ukuriye ibikorwa, igenamigambi n’imyitozo ku rwego rw’icyicaro gikuru cy’ingabo. Yayoboye ikigo gishinzwe gutegura abasirikare bajya mu butumwa bw’amahoro kuva mu 2004 kugera mu 2007.

Indi mirimo yashinzwe harimo kuyobora itsinda ryiga ihurizwa hamwe ry’umutwe umwe w’Ingabo z’u Rwanda, kuyobora Komite ishinzwe Ingengo y’imari y’Ingabo, ayobora n’umushinga wari ushinzwe kwiga ishyirwaho ry’Ishuri Rikuru rya Gisirikare.

Gen Nyamvumba afite kandi ubunararibonye mu kuba intumwa ihuza u Rwanda, Afurika Yunze Ubumwe (AU) n’Umuryango w’Abibumbye, aho yagiye ashingwa kuganira n’izo nzego no gusinya amasezerano y’ubufatanye ahagarariye Igihugu cy’u Rwanda. Yabaye Umuyobozi w’Ishami rikuru rya gisirikare rishinzwe gucunga ibikoresho.

Ambasaderi Fatou Harerimana wari uhagarariye u Rwanda muri Tanzania, yahawe kuruhagararira muri Pakistan
Ambasaderi Fatou Harerimana wari uhagarariye u Rwanda muri Tanzania, yahawe kuruhagararira muri Pakistan

Mu 2007 yanabaye Perezida w’Urukiko Rukuru rwa gisirikare. Afite imidari myinshi irimo uwo kubohora Igihugu, uwo guhagarika Jenoside, uw’urugamba rwo hanze y’Igihugu, uw’ishyirwaho ry’Umukuru w’Igihugu, uwo kuyobora ingabo, uw’ibikorwa byo guteza imbere igihugu, Umudari witiriwe Nile n’uwo gukorera ONU igihe kirekire.

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa Kabiri tariki 27 Gashyantare 2024:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka