Gen Maj Emmanuel Bayingana yasimbuye ku buyobozi bwa CSS Zigama Gen Maj Albert Murasira wagizwe Minisitiri w’Ingabo
Gen Maj Emmanuel Bayingana wari usanzwe ari umuyobozi wungirije w’Itorero ry’igihugu, yasimbuye Gen Maj Albert Murasira wagizwe Minisitiri w’ingabo asimbura Gen James Kabarebe.

Umuhango wo guhererekanya ububasha hagati ya Maj Gen Bayingana na Maj Gen Murasira wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa 22 Ukwakira 2018.
Gen Maj Albert Murasira akaba yitabiriye uyu muhango, avuye mu ihererekanyabubasha hagati ye na Gen James Kabarebe wagizwe umujyanama wa Perezida Kagame ku bijyanye n’umutekano.

Ahererekanya ububasha na Gen Maj Kabarebe yagize ati" Ubufatanye n’izindi nzego z’umutekano ndetse n’abaturage byatumye tugira umutekano usesuye, tunasagurira amahanga binyuze mu butumwa bw’amahoro.
Nzakomereza aho Gen Kabarebe yari agejeje kugira ngo dukomeze kubaka igihugu cyuje umutekano."

Gen Kabarebe James yifurije imirimo myiza mugenzi we, anamwizeza inkunga yose azamukeneraho, kugira ngo imirimo irusheho kugenda neza
Ohereza igitekerezo
|
Turashimira ubuyobozi bwiza dufite iriya cooperative jye nyibona my rwego yakabaye intangarugero. service zayo zinkumbuza kuba umusirikare cg umupolisi Batangas service nziza pe. tumwifurije akazi neza uyu muyobozi.