Gen Kazura yatoranyijwe kuyobora ingabo za UN muri Mali

Ingabo z’umuryango w’abibumbye zishinzwe kugarura amahoro muri Mali zizwi ku izina rya MINUSMA byemejwe ko zizayoborwa n’Umunyarwanda Gen Jean Bosco Kazura, uyu mwanya wifuzwaga cyane n’igihugu cya Tchad.

Gen Kazura, yatoranyijwe n’umuryango w’abibumbye kubera ubushobozi yagaragaje ubwo yari umuyobozi wungirije mu ngabo z’umuryango w’Afurika yunze ubumwe muri Darfur, mbere y’uko hoherezwayo ingabo z’umuryango w’abibumbye.

Gen Kazura, akaba yatoranyijwe nk’umusirikare ufite ubushobozi bwo kuyobora ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro, cyane ko azaba afite abasirikare bagera ku 12 600 ayoboye mu majyaruguru ya Mali, agace kagoye kukayoboramo umutekano kubera abarwanyi bahamaze igihe.

Gen Kazura uzaba yungirijwe n’Umunya-Alijeriya azaba ayoboye igice cy’ingabo z’Abanyafurika mu gihe ubuyobozi bukuru bw’uyu muryango wa MINUSMA buzaba buyobowe n’Umufaransa.

Ibihugu nka Norvège, Suède, Irlande n’Ubudage birakiga uburyo byakohereza ingabo muri Mali mu ngabo z’umuryango w’abibumbye.

Jean Bosco Kazura ni umu general w’Umunyarwanda wakuriye mu gihugu cy’u Burundi kugera yinjiye urugamba rwo kubuhoza u Rwanda rwarangiye 1994.

Gen Kazura yabaye umuyobozi wungirije w’ingabo z’Afurika Yunze Ubumwe muri Darfur, akaba umwe mu bayobozi bayoboye ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) kuva 2006 kugera muri 2012.

Gen Kazura yanayoboye ibikorwa bya gisirikare bitandukanye birimo kuyobora ikigo gitanga mahugurwa no gutegura ibikorwa bya gisirikare muri Mata 2010.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Congratulations, Gen. Kazura turamwizeye ko tumwifurize kugira akazi keza. Nahoze nsoma kuri RFI, bavuga ibigwi bye ndetse n’amateka meza y’abanyarwanda mu butumwa bya Loni nsanga tumaze kuba ibihangange ku rwego rw’isi. Ibi nibyo bita kwihesha agaciro dukesha ubuyobozi bwiza.

Jean yanditse ku itariki ya: 12-06-2013  →  Musubize

Oya muhunguwe: Ingabo za FARDC ntabwo zifite ziriya qualités warondoye haruguru keretse iza Mobutu nizo zarizipanze naho iza Kabila zirutwa n’abamayimayi.

Jean Pierre yanditse ku itariki ya: 11-06-2013  →  Musubize

Murasanyi sha wize hehe? Ntibandika Tualegue nk’uko wabyanditse, ahubwo ni TOUAREGS. Ahasigaye reka abanyarwanda bajye muri MALI, Ingabo za FPR zimaze kumenyera akazi ko mu ngabo za LONI kandi icyizere kiracyakomeza.

Ariko njya nifuza kumva aho Ingabo za RD CONGO (FARDC) zoherejwe mu butumwa bw’amahoro, kandi zagakora neza kuko ziganjemo experts batandukanye:

1. Parachutistes de haute altitude
2. Commandos de formation compliquee
3. Nageurs -sauveteurs de haute profondeur
4. Specialistes Mechaniciens blindees
5. Reparateurs des obus et des grenades
6. Boxeurs et KARATEKAs bien entraines

Murumva ko izi ngabo nta mitwe y’inyeshyamba yazihangara ziramutse ziri muri UN Mission.

MWEUSI Dinosaure yanditse ku itariki ya: 11-06-2013  →  Musubize

Congs Gen Kazura and RDF in general.

King yanditse ku itariki ya: 11-06-2013  →  Musubize

n’UKO mwa bahungu mwe n’’abakobwa. Icyo dushatse tukigeraho.Gusa mwibuke ko Mali nayo ikeneye kumenya umuganda, Cyana make,Uturima tw’igikoni....!Aba tualegue nabo bakwizirikaho ibisasu, niyo mpamvu mugomba kubigisha gukunda igihugu cyabo.

murasanyi yanditse ku itariki ya: 11-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka