Gen Kazura yakiriye Umuyobozi w’Ingabo z’u Bufaransa ziri muri Gabon

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura, ku wa Kane tariki 28 Ukwakira 2022, yakiriye mu biro bye Brig Gen François-Xavier Mabin, umuyobozi wa (Elements Français au Gabon) wari mu ruzinduko rw’iminsi ine mu Rwanda.

Nyuma y’inama yahuje aba bayobozi bombi, Brig Gen Mabin yavuze ko uruzinduko rwe rugamije gushimangira ubufatanye bwa gisirikare hagati y’Ingabo z’u Rwanda n’iz’Ubufaransa, nyuma y’ibiganiro byakozwe n’abayobozi b’Ingabo muri Werurwe uyu mwaka.

Yagize ati “Twashyizeho uburyo bw’imikoranire kandi uyu munsi turi mu ishyirwa mu bikorwa ryayo, bizavamo ibikorwa byinshi by’ubufatanye no kungurana ibitekerezo guhera mu 2023.”

Brig Gen François-Xavier Mabin n’intumwa ze kandi, baboneyeho umwanya wo kugirana ibiganiro n’abayobozi batandukanye mu Ngabo z’u Rwanda, ku cyicaro gikuru.

Ku wa Kabiri, Brig Gen Mabin n’intumwa ze basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, bunamira inzirakarengane zihashyinguwe, ndetse banasura ingoro y’urugamba rwo guhagarika Jenoside, ihereye ku kimihurura ku Nteko Ishinga Amategeko.

Uyu muyobozi n’intumwa ze bari mu Rwanda kuva ku ya 24 kugeza ku ya 28 Ukwakira 2022.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka