Gen. Kabarebe yangishijwe kuririmba n’umwalimu

General Kabarebe yabwiye abarimu bigisha amateka bari mu itorero i Nyanza ko atajya aririmba kandi ko yabyangishijwe n’umwalimu wamwigishaga.

Gen. James Kabarebe
Gen. James Kabarebe

Yagize ati “Ubu njye sinshobora n’umunsi n’umwe kwasamura umunwa wanjye ngo ndirimbe. Nkoma amashyi gusa, kandi nkizihirwa, nkanyurwa n’indirimbo. Kubera ko ndi umwana muto nahuye n’umwalimu wanyangishije kuririmba burundu.”

Uwo mwalimu ni uwo muri Uganda, ari na ho Kabarebe yari yarahungiye. Uwo mwalimu ngo yangaga impunzi z’Abanyarwanda.

Umunsi umwe ngo bari mu ishuri baririmba, General Kabarebe ari ku murongo w’imbere, wa mwalimu aramukubita aramubwira ngo ntashaka kumubona yasamura umunwa, amwohereza ku murongo w’inyuma.

Ati “Iyo ndirimbo twaririmbaga uwo munsi, ni yo ya nyuma naririmbye, kugeza n’uyu munsi sindongera.”

Icyakora uwo mwalimu na we ntiyahiriwe n’ubugome yamukoreye, kuko icyo gihe baririmba imvura yari iri kugwa, inkuba iza kumukubita ahita apfa hamwe n’abana 16 bari ku mirongo itatu y’imbere, abari kuri itatu y’inyuma baba ari bo barokoka.

Nyamara ariko ngo umwalimu wamwigishije Icyongereza ntazigera amwibagirwa kuko yamwigishije neza.

General Kabarebe yaganirije abarimu bigisha amateka ubwo bari mu mahugurwa i Nyanza
General Kabarebe yaganirije abarimu bigisha amateka ubwo bari mu mahugurwa i Nyanza

Yasabye abarimu rero gukora umurimo wabo bawukunze, kuko n’ubwo badahembwa menshi, umurimo bakora ari uw’agaciro kuko iterambere rigerwaho ari ku bwabo.

Ati "Aba basirikare najyaga mbabwira nti mwebwe igihe mucunga umutekeno, imvura ibanyagira, mugaca hariya muri Kigali mukabona biriya bi etaje birebire, ujye uvuga uti nanjye muri iriya etaje mfitemo umugabane, kuko ntacunze umutekano, iyi etaje ntiyakabaye ihari. Ubwo ihari, nanjye mfitemo umugabane."

Kandi ati “Buriya abarimu ni bo bakora ibihugu, ni bo bakora iterambere. Ibi bitangaza mubona hano byose, abarimu ni bo babikora.”

Abarimu bakurikiye iki kiganiro bavuze ko bakuyemo ko bagomba gukunda umurimo n’abo bigisha, bakazajya babibuka nk’abarimu beza.

Umwe muri abo barimu witwa Béatrice Iribagiza yagize ati “Iyo wigisha umwana umutuka, umupfobya, akura yitinya, agakura yumva ko ntacyo ari cyo. Ariko iyo umwigisha umubwira uti gerayo, gerageza, mwereka urukundo, akura yumva ko ari umuntu kandi akunda icyo ari cyo.”

Ibi kandi ngo bituma iyo amaze kugera iyo agera avuga ati wa mwalimu ni we watumye ngera aho ngeze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

uburezi bufite Ireme ningirakamaro kumuntu ndetse nigihugu muri rusange rero barezi mushyireho umuhate ngirango abakuru mumvishe impanuro babahaye

Adrien yanditse ku itariki ya: 1-02-2020  →  Musubize

oya ntabwo Bari kukiriziya Bari mwishuli

habibu yanditse ku itariki ya: 12-01-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka