Gen. Kabarebe asanga Polisi y’Afurika ihanganye n’ibikomerezwa

Ministiri w’Ingabo, Gen. James Kabarebe witabiriye ibiganiro bihuje abapolisi bakuru b’ibihugu 10 by’Afurika, yabamenyesheje ko bahanganye n’abakomeye barwanya ubusugire bw’Afurika.

Abayobozi n'abapolisi bakuru bitabiriye ibiganiro.
Abayobozi n’abapolisi bakuru bitabiriye ibiganiro.

Gen. Kabarebe, mu kiganiro yatanze, yasobanuye ukwivanga kw’amahanga mu busugire bw’umugabane wa Afurika.

Ni ikiganiro abapolisi bakuru b’u Rwanda bunguranagaho ibitekerezo na bagenzi babo bava hirya no hino muri Afurika, bakaba bamaze umwaka bihugura mu Ishuri Rikuru rya Polisi y’u Rwanda riri mu Karere ka Musanze.

Aba bapolisi bakuru 31 barimo ab’u Rwanda, Uganda, Kenya, Tanzania, Burundi, Ethiopia, Sudani y’Epfo, Gambia, Zambia na Namibia, mbere yo gusubira iwabo, bagombaga kubanza kumva uko bafashanya mu kurwanya ibyaha bigezweho byambukiranya imipaka biri mu rwego rw’umutekano, amahoro n’ubutabera.

Gen. Kabarebe ubwo yaganirizaga abapolisi bakuru bo mu bihugu 10 bya Afurika birimo n'u Rwanda.
Gen. Kabarebe ubwo yaganirizaga abapolisi bakuru bo mu bihugu 10 bya Afurika birimo n’u Rwanda.

Abaminisitiri b’u Rwanda barimo uw’Ingabo, Gen. James Kabarebe w’Ingabo, Louise Mushikiwabo w’Ububanyi n’Amahanga, Johnston Busingye w’Ubutabera ndetse na Musa Fazil Harerimana w’Umutekano mu gihugu, bitezweho kumenyesha abo bapolisi uko u Rwanda rubona ibijyanye n’ubusugire n’amahoro by’umugabane w’ Afurika.

Gen Kabare yagize ati "Ukwivanga kw’amahanga mu busugire bw’Afurika kwahinduye isura kurusha ubukoloni, bitewe n’uko isi yabaye nk’umudugudu, ndetse byaroroshye cyane bitewe n’uko bamwe mu Banyafurika bitanga mu maboko y’abanyamahanga nk’ibikoresho byabo."

Gen. Kabarebe agaragaza ko Polisi y’Afurika iyo irwanya ibyaha byambukiranya imipaka, iba ihanganye n’imbaraga z’urusobe z’abarwanya ubusugire bw’Afurika.

Yagize ati "Ibirego by’amahanga bishinja u Rwanda biba bigamije guteza imbere inyungu z’Amerika n’Uburayi (West)."

Ibyaha byambukiranya imipaka birimo iterabwoba, ubujura bukoranwe ikoranabuhanga, ubushimusi n’icuruzwa ry’abantu, ngo biragenda bihindura isura ku buryo hagomba ubufatanye, ubuhanga n’ibikoresho bigezweho, nk’uko byatangajwe na CP Felix Namuhoranye uyobora Ishuri Rikuru rya Polisi y’u Rwanda.

SSP Samuel Muthamia wo muri Polisi ya Kenya, avuga ko akuye mu Rwanda uburyo bwo gukorana n’abaturage, ngo buzafasha igihugu cye guhangana n’ibitero by’iterabwoba bituruka muri Somalia.

Amafoto:

Kanda HANO urebe andi mafoto menshi.

Amafoto: Plaisir Muzogeye/Kigali Today.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka