Gen Jean Bosco Kazura ari mu ruzinduko muri Pologne

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura, hamwe n’itsinda ayoboye bari mu ruzinduko rw’akazi muri Pologne, kuva tariki 9 Mutarama 2022.

Amakuru yatangajwe n’igisirikare cy’u Rwanda avuga ko Gen Jean Bosco Kazura n’itisinda ayoboye, basuye iki gihugu ku butumire bw’Umugaba mukuru w’ingabo zacyo Gen Rajmund T. Andrzejczak.

Izi ngabo z’u Rwanda zikigera muri iki gihugu zakiriwe n’umugaba mukuru w’ingabo zacyo Gen Rajmund T. Andrzejczak na Prof Anastase Shyaka, Ambasaderi w’u Rwanda muri Pologne.

Nyuma y’ibiganiro bagiranye, Gen Kazura yashyize indabo ku mva y’umusirikare utazwi mu rwego rwo guha icyubahiro abasirikare bose.

U Rwanda na Pologne byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu by’umutekano tariki ya 5 Ukuboza 2022. Aya masezerano yari agamije gushimangira ubufatanye bw’ingabo z’ibihugu byombi.

U Rwanda na Pologne byagiranye amasezerano y’ubufatanye mu burezi binyuze muri za kaminuza n’amashuri makuru, ndetse no hagati y’ibigo by’ishoramari.

Ibihugu byombi bisanzwe bifitanye umubano nyuma y’uko rwafunguyeyo Ambasade 2021, ndetse ibihugu byombi bisinyana amasezerano ajyanye n’ubutwererane no kujya biganira ku birebana n’ibya politiki n’umubano mpuzamahanga muri rusange.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka