Gen. James Kabarebe yatangije ubukangurambaga bwo kurwanya imirire mibi

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe ubufatanye n’Akarere, Gen (Rtd) James Kabarebe, ari mu Karere ka Burera aho kuri uyu wa 7 Gashyantare yatangije ku mugaragaro ubukangurambaga bugamije kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana.

Mu gutangiza iyi gahunda, Gen (Rtd) Kabarebe usanzwe ari n’imboni y’Akarere ka Burera, yifayanyije n’abaturage bo mu Murenge wa Cyanika mu muganda wo gutera ingemwe 1000 z’ibiti by’imbuto za Avoka, kubakira umuturage utishoboye inzu, umurima w’igikoni n’ubwiherero.

Muri iki gikorwa kandi imiryango itatu itishoboye yorojwe inka ndetse hamenwa ibiyobyabwenge byiganjemo Kanyanga yafatiwe mu Mirenge itandukanye y’Akarere ka Burera.

Burera iri mu Turere 10 two mu gihugu tugaragaramo umubare munini w’abana bafite imirire mibi n’igwingira ukurikije ibipimo byagiye bishyirwa ahagaragara mu myaka ishize.

Mu mwaka wa 2010 Igipimo cy’ubugwingire cyari kuri 52%, ariko mu myaka icumi yakurikiye kiramanuka kigera kuri 41,6%.

Ni mu gihe imibare Yagaragajwe n’ibyavuye mu cyumweru cyahariwe ubuzima bw’umubyeyi n’umwana giheruka, igipimo cy’ubugwingire ku bana bari munsi y’imyaka ibiri bo mu Karere ka Burera cyari kuri 29,4%.

Iyi gahunda y’ubukangurambaga nk’uko byagarutsweho n’Umuyobozi w’Akarere ka Burera Mukamana Soline, itangijwe muri aka Karere nk’imwe mu ntego yafasha kugabanya ibipimo by’igwingira kugera kuri 15% mu cyerekezo cya NST2.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka