Gen. James Kabarebe yagaragaje ububi bwo kwiremamo ibice

Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’Umutekano, Gen. James Kabarebe, yagaragaje ububi bwo kwiremamo ibice, ndetse ko ari ibintu bibi byagira ingaruka ku Banyarwanda bose biramutse bidakumiriwe hakiri kare.

Gen. James Kabarebe atanga ikiganiro ku kwirinda amacakubiri
Gen. James Kabarebe atanga ikiganiro ku kwirinda amacakubiri

Yabitangarije mu nama yahuje abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi, yateranye ku Cyumweru tariki 23 Nyakanga 2023, mu nama nyunguranabitekerezo ku bumwe bw’Abanyarwanda, yateraniye ku cyicaro gikuru cy’Umuryango FPR-Inkotanyi i Rusororo mu Karere ka Gasabo.

Gen James Kabarebe yavuze ko impamvu umuryango wa RPF-Inkotanyi wafashe icyemezo cyo gukumira itorwa ry’Umutware w’Abakono, ari uburyo bwo gukumira hakiri kare icyakongera gukurura amacakubiri mu Banyarwanda.

Yavuze ko icyatumye Ingabo zari iza RPF zitsinda urugamba, ari uko zirindaga ikintu icyo ari cyo cyose cyatuma zicikamo ibice.

Ati “Icyatumye RPF irwana uru rugamba, igakomera, ikarutsinda, ikabohora Igihugu, igahagarika Jenoside, ni uko muri yo itigeraga yihanganira imico mibi, kandi ikintu cyose cyagaragazaga ko kizaba kibi yakibonaga hakiri kare ikagikumira”.

Abayobozi batanga ibiganiro ku bumwe bw'Abanyarwanda
Abayobozi batanga ibiganiro ku bumwe bw’Abanyarwanda

Gen James Kabarebe avuga ko imico mibi iyo uyihoreye, ukayirebera, ukayireka igakura, bigera igihe umuntu adashobora kuyihagarika.

Ati “N’ibingibi turimo tuganiraho hano ni ko byari kuzamera, bigatangira ari Abakono, ejo ni Abashambo, ejobundi Abasinga, Igihugu kikongera kikajyamo ibice”.

Gen Kabarebe yatanze urugero rw’uburyo mu gisirikare haramutse hajemo ibice byakoroha kumarana, kuko baba babana baramaze kwiremamo ibice ndetse igihe umwe mu ngabo ashaka kugirira nabi mugenzi we bikamworohera, kuko aba azi uwo ari bukoreshe.

Ati “Nko mu gisirikare hajemo ibintu bibatandukanya hakurikiraho kumarana igihe habayeho kutumvikana muri bo, kuko baba baramaze kwiremamo ibintu bibatandukanya. Icyo gihe byakoroha gukoresha umwe muri twe udahuje ubwoko n’undi”.

Abanyamuryango basabwe kwirinda icyacamo ibice Abanyarwanda
Abanyamuryango basabwe kwirinda icyacamo ibice Abanyarwanda

Gen. James Kabarebe avuga ko nk’Abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi bakwiye gushyira hamwe, ndetse bakimakaza gahunda ya Ndi Umunyarwanda, kuruta uko bareba ku bwoko bw’Imiryango bakomokamo.

Ati “Tuve aha twemeranyijwe ko twese nk’abanyamuryango ibikwiye gukosorwa, tukagendera hamwe ku mahame akwiye kuturanga, n’ibyo tugiye gukemura byashoboraga kuzica Abanyarwanda no kubagarura mu macakubiri”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka