Gen Fred Ibingira yasimbuwe ku buyobozi bw’Inkeragutabara
General Fred Ibingira yavanywe ku buyobozi bw’abasirikare bavuye ku rugerero bazwi nk’Inkeragutabara, asimbuzwa Maj Gen Aloys Muganga nk’umuyobozi w’agateganyo w’urwo rwego.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Ugushyingo 2018, mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ingabo (MINADEF) rigira riti “Mu bubasha ahabwa n’amategeko, Umugaba mukuru w’Ikirenga Paul Kagame yagize umuyobozi w’agateganyo w’Interagutabara Maj Gen Aloys Muganga. Yasimbuye General Fred Ibingira wari uyoboye uwo mutwe guhera mu 2010.”
General Ibingira azibukwa nk’umwe mu bagize uruhare mu kugarura ikinyabupfura n’isura nziza y’Inkeragutabara zigizwe n’abahoze ari abasirikare ariko bakaza gusezererwa.
Ku buyobozi bwe kandi, urwego rw’Inkeragutabara rwakoze ibikorwa byinshi bijyanye no gufasha abaturage nko kububakira, kubavura, gukora ibikorwa bibateza imbere no kugira uruhare mu kubaka ibikorwaremezo.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Nukuri turashimira cyane general fred ibingira yayoboye neza cyane. Kdi yagaragaje ubushake nimbaraga mukubaka. U rwanda.twizereko nuwo bamusimbuje nawe ariyo gahunda azanye. IMANA izamwibukire kubikorwa yakoze kdi agikomeza gukora mu gisirikare
Twifurije uwo muGeneral wasimbuye Ibingira ishyan’ihirwe no gukomereza aho imirimo yari igeze kuko imihigo irakomeje.