Gen Fred Ibingira yasimbuwe ku buyobozi bw’Inkeragutabara

General Fred Ibingira yavanywe ku buyobozi bw’abasirikare bavuye ku rugerero bazwi nk’Inkeragutabara, asimbuzwa Maj Gen Aloys Muganga nk’umuyobozi w’agateganyo w’urwo rwego.

General Ibingira yari amaze imyaka igera ku icyenda ayobora umutwe w'Inkeragutabara
General Ibingira yari amaze imyaka igera ku icyenda ayobora umutwe w’Inkeragutabara

Kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Ugushyingo 2018, mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ingabo (MINADEF) rigira riti “Mu bubasha ahabwa n’amategeko, Umugaba mukuru w’Ikirenga Paul Kagame yagize umuyobozi w’agateganyo w’Interagutabara Maj Gen Aloys Muganga. Yasimbuye General Fred Ibingira wari uyoboye uwo mutwe guhera mu 2010.”

General Ibingira azibukwa nk’umwe mu bagize uruhare mu kugarura ikinyabupfura n’isura nziza y’Inkeragutabara zigizwe n’abahoze ari abasirikare ariko bakaza gusezererwa.

Ku buyobozi bwe kandi, urwego rw’Inkeragutabara rwakoze ibikorwa byinshi bijyanye no gufasha abaturage nko kububakira, kubavura, gukora ibikorwa bibateza imbere no kugira uruhare mu kubaka ibikorwaremezo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nukuri turashimira cyane general fred ibingira yayoboye neza cyane. Kdi yagaragaje ubushake nimbaraga mukubaka. U rwanda.twizereko nuwo bamusimbuje nawe ariyo gahunda azanye. IMANA izamwibukire kubikorwa yakoze kdi agikomeza gukora mu gisirikare

Jimmy Usengimana yanditse ku itariki ya: 21-11-2018  →  Musubize

Twifurije uwo muGeneral wasimbuye Ibingira ishyan’ihirwe no gukomereza aho imirimo yari igeze kuko imihigo irakomeje.

ALIAS SIBO yanditse ku itariki ya: 20-11-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka