Gen Dagalo yashimye Ubutwari bw’Abanyarwanda mu kwishakira ibisubizo
Umuyobozi w’Umutwe wa RSF (Rapid Support Forces) wo muri Sudani, General Mohamed Hamdan Dagalo yashimye ubutwari bw’Abanyarwanda mu kwishakira ibisubizo, nyuma y’ibihe bikomeye by’ivanguramoko byagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, igahitana ubuzima bw’abarenga miliyoni.
Gen Hamdan Dagalo, yabigarutseho nyuma yo gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, rushyinguwemo abarenga ibihumbi 250, aho yarutambagijwe ibice birugize asobanurirwa amateka ashaririye Abanyarwanda banyuzemo kugeza kuri Jenoside.
Yagize ati “Nasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu murwa mukuru w’u Rwanda. Ni kimwe mu bintu by’ingenzi byaranze amateka ya muntu, kikaba ari nk’igihamya cy’ibihe bikomeye by’akaga n’amakuba byagwiririye u Rwanda.”
Yakomeje avuga ko kuba ubutegetsi bwariho bwarashakaga kwiharira ubuyobozi bwimika ivanguramoko n’inzangano, byatumye abarenga miliyoni b’inzirakarengane bazira ubwoko bwabo.
Gen Hamdan Dagalo, yavuze ko n’ubwo Abanyarwanda banyuze mu bihe by’akaga gakomeye, bataheranwe nabyo ahubwo bakishamo ibisubizo, binyuze mu bikorwa birimo nka Gacaca, bigereranywa n’ibyo muri Sudan bita Judiya.
Yagize ati “Abanyarwanda bahanganye n’ibibazo banyuzemo mu butwari, nta wundi ubibafashije, kandi biyemeza gushyira mu bikorwa bimwe mu bisubizo binyuze muri Gacaca, bisa na ‘Judiya’ muri Sudani.”
Yavuze ko ibyo bikorwa byatumye Abanyarwanda biyemeza kugira amahame aganisha ku butabera no gushyira imbere umuco wo kudahana. Ati “Ibi byahinduye inzira y’amateka banyuzemo y’amacakubiri bimika ubumwe, urwari urwango ruhinduka urukundo, ubushyamirane buhinduka amahoro n’iterambere rirambye.”
Gen Hamdan Dagalo yavuze ko igihugu cye cya Sudani, kigomba kwigira k’u Rwanda, ndetse ashimangira ko intambara igihugu cye kirimo muri iki gihe igomba kuba iya nyuma, hagaharanirwa ishyirwaho ry’amahoro akwiye kandi arambye ku baturage ba Sudani, no guteza imbere ibiragano bizaza.
Ati “Tugomba kwigira ku bunararibonye bw’abandi, kandi tugashyira amaboko yacu ku bikorwa bizadushyiriraho inzira zituganisha ku mutekano.”
General Mohamed Hamdan Dagalo uzwi nka Hemedti, yageze mu Rwanda ku ya 5 Mutarama 2024, yakirwa na Perezida wa Repubulika Paul Kagame nk’uko Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda yabitangaje.
Gen Dagalo yasobanuriye Perezida Kagame uko umwuka wa politiki n’umutekano bihagaze muri Sudani, ndetse n’intambwe zimaze guterwa ziganisha iki gihugu ku mahoro. Mu gihe Perezida Kagame yamumenyesheje ko u Rwanda ruzatanga umusanzu warwo kugira ngo ibiganiro by’amahoro bikomeje bitange umusasuro byitezweho, wo guhagarika intambara y’ingabo za Sudani (SAF) na RSF.
Ohereza igitekerezo
|